AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko igihugu cye kirikwigira byinshi ku Rwanda

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yavuze ko igihugu cye kirimo kwigira byinshi ku Rwanda, birimo uburyo bwo kurushaho koroshya ubucuruzi ndetse no kwita ku isuku, inzego u Rwanda rumaze kumenyekanamo ku rwego mpuzamahanga.

Ibi yabitangangrije mu kiganiro cyihariye yagiranye na televiziyo ya CNBC Africa cyagarutse ku cyane cyane ku iterambere ry’ubukungu bw’umugabane w’Afurika. 

Muri iki kiganiro umunyamakuru yabajije Perezida Cyril Ramaphosa icyo igihugu gifatwa nk’igihangange muri Afurika, cyigira ku gihugu cy’u Rwanda kiri kugaragaza umuvuduko mu iterambere maze avuga ko icyambere ari isuku ikomeje kuranga umujyi wa Kigali.

“Twigira byinshi ku Rwanda. U Rwanda rwageze kuri byinshi bitangaje, numvise abayobozi bacu bo mu nzego z’ibanze bajya mu Rwanda bajyanywe gusa no kujya kureba uko umujyi wa Kigali ukeye. Umujyi wa mbere usukuye muri Afurika. Narabwiye nti ‘nimubigireho mube nkabo cyangwa se munarenze Kigali.”

Muri icyo kiganiro, nubwo ubukungu bwa Afurika y’Epfo bukubye ubw’u Rwanda inshuro nyinshi, Perezida Ramaphosa yagaragaje ko ibyo rumaze gukora hari amasomo bakomeje kubivomamo.

Yakomoje  ku buryo u Rwanda rumaze gutera imbere mu bijyanye no koroshya ubucuruzi, aho mu munsi umwe umuntu yandikisha ubucuruzi, ndetse uburyo bwo kumenyekanisha no kwishyura imisoro bwarorohejwe.

 “Nk’urugero bafite ahantu hamwe ubonera serivisi zose ukeneye. Ugera mu Rwanda ukabasha guhita ufunguza ubucuruzi bwawe, uwo munsi ukishyura n’ibindi byose bisabwa. Natwe turimo kubigerageza, Minisitiri Ebrahim Patel yari arimo kugaragaza uko tugomba gukora, aho ku munsi umwe, mu masaha make gusa wishyura ibyo usabwa byose, ukandikisha ubucuruzi bwawe, ukabona icyemezo cy’imisoro, ukabona ibyangombwa byose ukene.”

“Turimo kwigira ku bandi, nicyo cyiza cyo kwishyira hamwe muri Afurika Yunze Ubumwe, aho dushobora kwigira ku bandi, tugasangira ubunararibonye, tukavoma amasomo mu byiza bakora, ibyo barimo gukora nabi nabyo tukabivanamo amasomo yo kuvuga ngo ntabwo tuzakora kuriya, ntabwo twasubiramo ibyo bakoze. Uwo niwo mwihariko w’umugabane wacu.”

Raporo ya Banki y’Isi izwi nka Doing Business Report 2020 yasohotse mu kwezi gushize, iheruka kugaragaza ko u Rwanda rwagumye ku mwanya wa kabiri muri Afurika nk’ahantu byoroshye gukorera ubucuruzi, ruba n’urwa 38 ku Isi.

U Rwanda rwaje ku mwanya wa Kabiri nyuma y’Ibirwa bya Maurice biri ku mwanya wa mbere, ndetse ruguma ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba. Ni nacyo gihugu cyonyine gifite ubukungu buciriritse cyaje muri 50 bya mbere ku Isi.

Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger