AmakuruImikino

Pele ufatwa nk’umwami wa Ruhago ku Isi yitabye Imana

Icyamamare mu mupira w’amaguru Edson Arantes do Nascimento “Pelé” ufatwa nk’umwami wa Ruhago ku Isi kubera udushya yagiye avumbura n’ibikombe yegukanye,yitabye Imana ku myaka 82 y’amavuko azize uburwayi bwa kanseri.

Uyu mugabo watwaranye na Brazil ibikombe bitatu by’Isi, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’ikinyejana cya 20.

Amakuru y’urupfu rwa Pelé yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Ukuboza 2022.

Al Jazeera yanditse ko amakuru y’itabaruka rye yemejwe n’Uhagararariye Inyungu ze, Joe Fraga.

Pelé yari amaze iminsi arwariye mu bitaro kuva mu Ugushyingo k’uyu mwaka, aho yitabwagaho n’abaganga.

Uyu musaza w’imyaka 82, yajyanywe mu bitaro ku wa 29 Ugushyingo nyuma yo kugira ikibazo mu buhumekero no kugira ngo akurikinwe ku burwayi bwa kanseri yasanzwemo muri Nzeri 2021.

Pelé, wari urwariye mu bitaro byitwa Albert Einstein Israelite Hospital, biri i Sao Paulo, kuva ku ya 29 Ugushyingo 2022, yitabye Imana afite imyaka 82 y’amavuko, akaba ari we mukinnyi wenyine wabashije gutwara igikombe cy’isi inshuro 3 (1958, 1962, 1970).

Pelé, ufatwa na benshi nk’umukinnyi mwiza w’ibihe byose, yamaze imyaka 20 aconga Ruhago, kuva mu 1957 kugeza mu 1977, aho ikipe ya Santos, imwe mu zo yakiniye, akanayimaramo igihe kinini, yemeza ko yatsinze ibitego 1,279 mu mikino 1,363 yakinnye yose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger