AmakuruImikino

Peace Cup: Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Police FC

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu mu gikombe cy’amahoro, nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 3-1.

Aya makipe yombi yari yahuriye mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa gatatu. Ni mbere y’uko AS Kigali na Kiyovu Sports zisobanura ku mukino wa nyuma utegerejwe ku munsi w’ejo ku wa kane.

Ni umukino watangiye Police FC iri hejuru, gusa Rayon Sports igenda igaruka mu mukino uko iminota yicumaga. Ku munota wa 10 w’umukino, Rayon Sports yafunguye amazamu ibifashijwemo na Jules Ulimwengu.

Police FC yaje kugira ibyago muri uyu mukino, ivunikisha umuzamu wayo Bwanakweri Emmanuel wagonganye na Ulimwengu ubwo yatsindaga igitego cya Rayon Sports. Byabaye ngombwa ko uyu muzamu asimburwa na Maniraguha Hillaire, umukino urakomeza.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana, ari na ko ba rutahizamu ku mpande zombi bahushagura ibitego. Nko ku munota wa 16 w’umukino, Ndayishimiye Dominique yahawe umupira mwiza na  Ndayisaba Hamidou ari mu rubuga rw’amahina, arekuye ishoti rivanwamo n’umuzamu Bikorimana Gerrard.

Ndayishimiye yongeye guhabwa undi mupira mwiza na Usabimana Olivier, gusa birangira awurengeje izamu.

Jules Ulimwengu yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri ku munota wa 35 w’umukino, ku mupira yari ahawe na Mugisha Gilbert wari ukoze contre-Attaque.

Ibitego byombi bya Ulimwengu ni byo byatandukanyije amakipe yombi mu gice cya mbere cy’umukino.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, umutoza Nshimiyimana Maurice wa Police FC yongereye imbaraga mu busatirizi, yinjiza mu kibuga Peter Otema na Muvandimwe Jean Marie. Izi mpinduka zongereye Police FC imbaraga, gusa kubona igitego bikomeza kuyigora.

Rayon Sports yarangije umukino burundu ku munota wa 89 ibifashijwemo na Nyandwi Saddam. Ni nyuma yo gufata icyemezo akanyura muri ba myugariro ba Police FC, bikarangira atsinze igitego.

Police FC yabonye impozamarira mu minota y’inyongera ibifashijwemo na myugariro Muvandimwe JMV. Hari kuri Coup-Franc uyu musore ukomoka ku Gisagara yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina, umupira umanukira mu izamu rya Bikorimana Gerrard.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger