Peace Cup: Rayon Sports yatsinze AS Kigali mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza
Ikipe ya Rayon Sports yatinze AS Kigali ibitego 2-1, mu mukino ubanza wa 1/2 cy’irangiza cy’igikombe cy’amahoro wakinwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu.
Abanyamujyi bari bakiriye Gikundiro mu mukino ubanza wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ibitego byo mu gice cya mbere cy’umukino bya Kakule Mugheni Fabrice na Michael Sarpong ni byo byafashije Rayon Sports kwiharurira inzira y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro, n’ubwo hakiri umukino wo kwishyura uzayihuza na AS Kigali ku wa gatandatu w’iki cyumweru.
Ni umukino watangiye Rayon Sports yataka cyane AS Kigali, birangira ku munota wa munani w’umukino Kakule ayitsindiye igitego cya mbere. Ni nyuma yo kurekura umuzinga w’ishoti bikarangira umupira uruhukiye mu rucundura.
Iyi kipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda yakomeje gusatira AS Kigali, iza no kuyibonamo igitego cya kabiri kinjiye ku munota wa 21 gitsinzwe na Sarpong. Ni ku mupira uyu munya-Ghana yari ahinduriwe na Jules Ulimwengu.
AS Kigali yaburaga Cyitegetse Bogard, Ruhinda Farouk na Ngama Emmanuel, yafunguye amazamu ku munota wa 29 w’umukino ku gitego yatsindiwe na Ndarusanze Jean Claude wari umaze kwinjira mu kibuga asimbuye Nova Bayama. Ni ku mupira Ndarusanze yari ahinduriwe na Ndayisenga Fuadi.
Ikipe ya Rayon Sports yasoje uyu mukino ifite abakinnyi 10 mu kibuga, kuko Irambona Eric yasohowe mu kibuga nyuma yo kwerekwa ikarita ya kabiri y’umuhondo.
Undi mukino ubanza wa 1/2 cy’irangiza cy’igikombe cy’amahoro, utegerejwe kuri uyu wa kane hagati ya Kiyovu Sports na Police FC. Ni umukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.