Peace Cup: Rayon Sports yakosoye FC Marines, ikatisha tike ya 1/2 cyirangiza
Ikipe ya Rayon Sports yabaye ikipe ya gatatu ikatishije tike ya 1/2 cy’irangiza mu mikino y’igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda FC Marines ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura wabaye kuri uyu wa kabiri.
Ibitego 2 bya Christ Mbondi n’icya Mugabo Gabriel ni byo byiyongereye kuri 1-0 Rayon Sports yari yatsindiye i Rubavu, bityo biyigeza muri 1/2 cy’irangiza ku giteranyo cy’ibitego 4-1.
FC Marines ni yo yabanje gufungura amazamu muri uyu mukino, ku gitego cyatsinzwe na Ishimwe Christian ku munota wa 9 w’umukino. Ni ku mupira wari uturutse muri koruneri ahagita atera adahagaritse, Kassim wari mu izamu rya Rayon Sports agashiduka umupira wageze mu izamu rye.
Rayon Sports yishyuye iki gitego ku munota wa 39 ibifashijwemo na Christ Mbondi, ku mupira yari ahawe na Faustin Usengimana. Iki gitego n’ubwo cyemejwe n’umusifuzi abenshi bemeza ko uyu musore yagitsinze abanje gukora umupira n’akaboko.
Nyuma y’iminota 3 Mbondi yongeye gutsindira Rayon Sports ikindi gitego, cyanatumye bajya mu kiruhuko iri imbere n’ibitego 2-1.
FC Marines yagarukanye imbaraga zidasanzwe zo kwishyura iki gitego byibura ngo inashake icya gatatu cyashoboraga gutuma isezerera Rayon Spors, gusa Ubwugarizi bwa Rayon Sports bukayibera ibamba.
Inzozi za Marines zarangiye burundu ku munota wa 75 ubwo Mugabo Gabriel yatsindiraga Rayon Sports igitego cya gatatu, inahita yiha ikizere cya 1/2 cy’irangiza aho igomba kwisobanura na Mukura Victory Sports yahageze isezereye ikipe y’Amagaju.