AmakuruImikino

Peace Cup: Rayon Sports y’abakinnyi 10 yatsindiye Marines i Rubavu

Umukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza mu gikombe cy’amahoro wahuza FC Marines yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade Umuganda, warangiye Rayon Sports iwutsinze ku gitego 1-0, Ismailla Diarra yerekwa ikarita itukura.

Ni umukino Rayon Sports yatangiye isatira cyane, gusa abasore barimo Djabel Manishimwe, Yassin Mugume na Ismailla Diarra ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe bagiye babona mu minota ya mbere y’umukino.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 18 w’umukino, ku mupira Irambona Gissa Eric yazamukanye, afata icyemezo yinjira mu rubuga rw’amahina ahita arekura ishoti umupira uruhukira mu rucundura.

Iki gitego cya Irambona ni cyo cyarangije igice cya mbere cy’umukino.

Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi, FC Marines ishaka igitego cyo kwishyura, mu gihe Rayon Sports na yo yacishagamo ikotsa izamu rya Marines igitutu ishaka igitego cya kabiri.

Igikomeye cyararagaye mu gice cya kabiricy’umukino, ni ikarita itukura yeretswe rutahizamu Ismailla Diarra, nyuma yo gukinira nabi nkana Eric Karema usanzwe uri kapiteni wa FC Marines.

Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku wa mbere tariki ya 24 z’uku kwezi, uzarokoka akazacakirana muri 1/2 cy’irangiza n’uzaba watambutse hagati ya Mukura Victory Sports n’Amagaju.

Kevin Muhire ategeka umupira.
Ismailla Diarra yeretswe ikarita itukura.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger