Peace Cup: Rayon Sports ntiyahiriwe n’umukino yari yasuyemo Sunrise
Umukino ubanza wa 1/2 cy’irangiza mu gikombe cy’amahoro wahuzaga Sunrise yari yakiriye Rayon Sports i Nyagatare, warangiye Sunrise itsinze 2-1. Rayon Sports irasabwa gutsinda uwo kwishyura uzabera i Kigali kugira ngo ibone tike y’umukino wa nyuma.
Ni umukino watangiye Sunrise yotsa Rayon Sports igitutu cyinshi, biza no kuyihira kuko yahise ibona igitego cya mbere ku munota wa 02 w’umukino. Ni igitego cyatsinzwe na Cyprien Sinamenye.
Rayon Sports yahise na yo ikanguka, ikora ibishoboka byose ngo yishyure iki gitego ariko ubwugarizi bwa Sunrise bukirwanaho. Iyi Sunrise kandi na yo yacishagamo ikotsa igitutu izamu rya Rayon Sports, gusa Gerard Bikorimana wari mu izamu rya Rayon Sports akayirokora.
Igitego cya Sinamenye ni cyo cyajyanye amakipe yombi kuruhuka.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, Rayon Sports yatangiye yotsa Sunrise igitutu, gahunda ari ugushaka igitego cyo kwishyura cyari kuyigarura mu mukino.
Ibya Rayon Sports byaje kongera kuba bibi ku munota wa 60 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Musa Ally Sova wari urekuye ishoti rikomeye birangira umunyezamu Gerard atabashije kugarura umupira n’ubwo yari yagerageje kuwukurikira.
Iki gitego cyabaye nk’igica intege abasore ba Rayon Sports, biha Sunrise umwanya wo gukomeza kubataka ishaka igitego cya gatatu.
Byabaye ngombwa ko umutoza Oliveira akora impinduka, avana mu kibuga Nyandwi Sadam yinjiza Yasin Mugume, gusa Sunrise ntiyacogoye kotsa igitutu Rayon Sports.
Rayon Sports na yo yacishagamo ikagaragaza aka bukuru yaje kubona impozamarira mu minota 4 yari yongeweho, ku gitego cyatsinzwe na Christ Mbondi.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa kane tariki ya 9/08/2018 saa cyenda n’igice ukazabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.