AmakuruImikino

Peace Cup: Rayon Sports iracakirana na FC Marines, mu mukino isabwa kunganya

Kuri uyu wa kabiri, ikipe ya Rayon Sports irakira FC Marines mu mukino wa 1/4 wo kwishyura mu irushanwa ry’igikombe cy’amahoro. Rayon Sports irasabwa byibura kunganya uyu mukino igahita yibonera tike ya 1/2 cy’irangiza.

Ni nyuma y’umukino ubanza wahuje amakipe yombi mu cyumweru gishize, aho Rayon Sports yagiye gutsindira FC Marines i Rubavu. Igitego rukumbi cya Eric Irambona ni cyo cyahesheje iyi kipe y’ubururu n’umweru amanota 3.

Iyi kipe y’umutoza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo iraza muri uyu mukino izi neza ko kutawutsinda biza gutuma irangiza uyu mwaka w’imikino nta gikombe na kimwe itwaye, bityo ikazanaguma ku rugo mu mikino nyafurika y’umwaka utaha.

Ikipe izatwa igomba kuzasohokana na APR FC yamaze gutwara igikombe cya shampiyona, iyi ikazahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions league.

Ku ruhande rwa Goncalves utoza Rayon Sports, asanga bafite ikizere cya 1/2 cy’irangiza bijyanye n’uko bitwaye mu mukino ubanza wabereye i Rubavu.

Ati”Dufite amahirwe menshi yo kugera muri 1/2 cy’irangiza kuko twatsinze Marines mu mukino ubanza twakiniye hanze, ntitugomba kwemera gutakaza ayo mahirwe. Ntituzaza mu mukino turwana ku gitego 1-0 twatsinze, ahubwo tuzabyaza umusaruro amahirwe yose tuzabona.”

Mu gihe Rayon Sports yaba igeze muri 1/2 cy’irangiza, yazacakirana na Mukura Victory Sports yamaze kubona iyi tike nyuma yo gusezerera Amagaju ku giteranyo cy’igitego 1-0.

Indi kipe yaraye ibonye tike ya 1/2 cy’irangiza mu gikombe cy’amahoroni ikipe ya Sunrise, iyi ikaba yaraye isezereye Bugesera ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Iyi kipe y’i Nyagatare igomba kwisobanura muri 1/2 cy’irangiza n’uzarokoka hagati ya APR FC na Police bagifitanye umukino wo kwishyura wa 1/4 uzakinwa kuri uyu wa kane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger