AmakuruImikino

Peace Cup: APR FC irakira Mukura VS yigeze kuyivutsa kugera ku mukino wa nyuma

Ku gicamunsi cy’uyu wa gatatu, hateganyijwe umukino wo kwishyura wa 1/2 cy’irangingiza cy’igikombe cy’amahoro. Ni umukino uza guhuza APR FC iza kwakira Mukura Victory Sports yiigeze kuyisezera muri 1/2 cy’irangiza cy’iri rushanwa, ikanayivutsa kugera ku mukino wa nyuma.

Umukino wo kwishyura hagati y’amakipe yombi uraza kubera kuri Stade ya Kigali guhera saa cyenda n’igice. Ni umukino buri kipe igifitiyemo amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa, dore ko umukino ubanza wabereye i Huye mu cyumweru ghishize warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

APR FC irasabwa gutsinda uyu mukino ku bitego ibyo ari byo byose ikibonera tike y’umukino wa nyuma, mu gihe kunganya ibitego ibyo ari byo byose biza guhesha Mukura y’umutoza Haringingo Francis gusubiramo ibyo yaherukaga gukorera APR FC muri 2009.

Muri uyu mwaka, Umukino uubanza wabereye kuri Stade ya Kigali amakipe yombi yaguye miswi 2-2, uwo kwishyura wabereye ku cyitwaga Imbehe ya Mukura amakipe yombi yongera kunganya 1-1, bityo Mukura Victory Sports ihita ikatisha tike y’umukino wa nyuma n’ubwo yahatsindiwe 1-0 na ATRACO yaryanaga icyo gihe.

Igitego cya Kagere Meddie ni cyo cyari cyahesheje Mukura Victory Sports gusezerera APR FC.

Gusa n’ubwo Mukura ishobora kuzira kuri aya mateka, ntikwiye kwirengagiza ko APR FC ari yo kipe ifite iri rushanwa incuro nyinshi, by’umwihariko ikaba ifite intego zo kwegukana ibikombe 2 muri uyu mwaka nk’uko Petrovic n’abasore be babihigiye ubuyobozi bw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger