Paul Pogba yahuriye na Zinedine Zidane I Dubai baganira ku buryo yakwerekeza muri Real Madrid
Uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa akaba n’umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Manchester United kuri ubu uri mu karuhuko k’imvune, ku munsi w’ejo nibwo nibwo abanyamakuru bamufotoye ari kumwe na Zinedine Zidane, uyu akaba ari umutoza wa Real Madrid yo muri Espagne.
Muri uyu mwaka w’imikino ubwo Zinedine Zidane yageraga muri Real Madrid yakomeje kugenda agaragaza ko akeneye abakinnyi benshi bo kongera kuzamura ikipe kuri ubu bigaragara ko itagitanga umusaruro ushimishije ku isonga akaba yarakunze kumvikana avuga ko yifuza uyu Paul Pogba kugira ngo azamufashe gukomeza hagati mu ikipe ndetse no gushaka ibitego.
Mu gihe Pogba arimo gushaka uburyo yakoroherwa imvune yagize ku kabombambure muri uyu mwaka w’imikino wa shampiyona y’Ubwongereza nibwo yahuye na Zidane mu mugi wa Dubai aho yari yitabiriye inama yari yatumiwemo izwi nka “Dubai Artificial Intelligence in Sports (DAIS), nuko bagirana ibiganiro birambuye nk’uko byatangajwe na The Mirror ndetse n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi.
Zinedine Zidane yifuza uyu mukinnyi muri iyi mpeshyi ubwo imikino ibanza ya shampiyona y’u Bwongereza izaba irangiye nk’uko yabitangarije ikinyamakuru The Sportmail kandi yizeye ko agomba kuzamubona muri Real Madrid.
Ni nyuma y’uko mu mezi make ashize uyu mukinnyi nawe yagiye agaragaza mu ibanga ko yifuza gukinira Real Madrid ndetse yaje no gutangariza Radio Marca muri uku kwezi gushize ko Zidane ari we mutoza akunda yakwifuza gukorana nawe.
Paul Pogba yabonanye na Zinedine Zidane ubwo yari ari mu myitozo ngororamubiri imufasha kugira ngo yoroherwe bityo azabashe gukina umukino ukomeye ikipe ya Manchester United izakinamo na mukeba Liverpool.