AmakuruImikino

Paul Pogba akomeje kwifuzwa n’amakipe atandukanye ku mugabane w’Uburayi

Umukinyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Manchester United Paul Pogba akomeje kwifuzwa n’amakipe atandukanye akomeye yo ku mugabane w’iburayi.

Inkuru y’ikinyamakuru La Gazzetta dello Sport iravuga ko ikipe ya Inter-Millan yamaze kwinjira mu rugamba rwo guhatanira umukinyi Paul Pogba n’amakipe asazwe amushaka arimo Real Madrid, PSG na Juventus.

Ni amakuru yakomeje kuvugwa ko uyu mukinyi mpuzamahanga w’umufaransa yifuza kuba yava mu ikipe Manshester United. Ibi bikaba byaragiye bigaragara mu bitangazamakuru binyuranye bitangazwa na we ubwe cyangwa se uhagarariye inyungu ze (agent).

Mu gihe ikipe ya Juventus yo ivuga ko yatanga Miralem Pjanic na Douglas Costa nk’ingurane ngo ibone uyu mukinyi, si ko bimeze muri Inter igaragaza kumushaka cyane yo yiteguye gutanga agafaranga.

Amakuru avuga ko aya mafaranga azava mu kuba Inter yagurisha abakinyi bayo barimo Mauro Icardi na Ivan Perisic mu makipe abifuza arimo PSG ndetse na Bayern Munich aho hashobora kuboneka agera kuri miliyoni 100 z’amayelo.

Uhagarariye inyungu za Paul Pogba (agent) Mino Raiola yagiye akunda gutakaza ko we n’umukinyi we Pogba batiteguye gukomezanya na Manshester united aho yavugaga ko umukiriya we atishimiye gukinira Old Trafford bityo ko yifuza kuba yamujyana mu yindi kipe aho ndetse mu minsi yashize yatangaje ko hari umukinyi ukomeye azagurisha muri Real madrid bikekwa ko ari Paul Pogba utaravuzwe amazina.

Paul Pogba yageze muri Manshester united mu mpeshyi ya 2016 avuye mu ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani na yo ishaka kumugarura, icyo gihe yari aciye agahigo ko kuba ari we mukinyi wa mbere ku isi uhenze ku isoko aguzwe agera ku kayabo ka £890 000.

Amasezerano y’uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko watwaranye n’Ubufaransa igikombe cy’isi 2018 muri Man united araburaho imyaka ibiri ishobora kongerwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger