Amakuru ashushyeIyobokamana

Pastor Mpyisi yakebuye Apotre Gitwaza na Bishop Rugagi

Pastor Mpyisi , Umusaza umuntu yavuga ko ari inararibonye mu kwigisha ijambo ry’Imana ndetse akaba abimazemo imyaka igera kuri 60, yabwiye Bishop Rugagi ko ibyo yigisha abantu abagurisha udutabo ngo tubaha akazi, tukabakiza indwara atari byo ndetse anabwira Apotre Gitwaza uherutse kwigamba ko nta wundi muhanuzi umuruta uzabaho mu Rwanda no muri Afurika akiri ku isi, ko atari byo kuko ijuru atari iry’umuntu umwe.

“Sinzi ko muri Iki gihugu.. Muri Afurika, hari umuhanuzi unduta. Birashoboka ko azaza ariko muri iki gihe ndiho ntimuzamubona”, aya ni amagambo ya Apotre Gitwaza ubwo yatangazaga ko nta muhanuzi umuruta muri iki gihe haba hano mu Rwanda ndetse no muri Afurika, aya magambo ya Gitwaza ntiyavuzweho rumwe ndetse bakora icyo bise #Gitwazachallenge ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye basubiramo aya magambo ariko bashyiramo ibyabo.Kanda hano urebe uko abivuga

Tariki ya 23 Nzeri 2018, Intumwa y’Imana Bishop Rugagi Innocent uyobora itorero rya Redeemed Gospel Church yagurishije abayoboke be udutabo avuga ko ari utw’ubuhanuzi bukomeye buzahindura ibyiciro by’ubuzima bw’abaguze utwo dutabo mu gihe kitarenze amezi atatu.Kanda hano urebe iby’utu dutabo.

Mu kiganiro Pastor Mpyisi yagiranye n’ Umuryango, yifashishije ijambo ry’ Imana ryo mu gitabo cy’ umuhanuzi Yesaya 8, 20 anenga ubuhanuzi bwa Gitwaza na Rugagi.

Yabwiye Bishop Rugagi ati : ‘Igisha bibiliya, bibiliya si iyo gutanga akazi n’ amafaranga,  igisha ubugingo buhoraho. Bibiliya ntiguha umurimo wawubuze, ntigumbahura abagumbashye, koresha ubwenge bwawe ukore, jya mu baganga bakuvure. Bibiliya iduha agakiza k’ iteka ryose. Namwe murajya kugura agatabo ngo mwaguze umugisha. Imana iracuruza? Ariko mwebwe kuki mubyemera”? Imana ni umucuruzi sha?

Yabwiye Apotre Gitwaza ati: “Ijuru ntabwo ari iry’ umuntu umwe, ngwino mu ishuri rya Bibiliya nkwigishe”. Yakomeje asobanurira abantu umuhanuzi nyakuri uwo ariwe, avuga ko umuhanuzi nyakuri  ari uhanura iby’ Imana none ngo bariya barahanura ibyabo. Yemeza ko byose biterwa no kutamenya Bibiliya.

Nyuma y’aya magambo ndetse n’ubu buhanuzi bwa Bishop Rugagi uyobora itorero rya Redeemed Gospel Church na Apotre Gitwaza uyobora Zion Temple, Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere RGB,  rwashyize hanze itangazo rikangurira Abanyarwanda kugira amakenga ku nyigisho z’Abanyamadini batandukanye barimo abiyita abahanuzi baba bagamije gucucura abayoboke babo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger