Pasiteri yateye inda abayoboke be 20 avuga ko yabitegetswe n’umwuka wera
Pasiteri yifatiye abakobwa abwiriza mu idini rye abatera inda yemeza ko yabitegetswe n’umwuka wera.
Abakiristo benshi bemeza ko inzego z’amadini ya gikristo zigomba gutangira vuba gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira ibikorwa by’uburiganya by’abahanuzi n’abashumba bamwe na bamwe, biyoberanya n’kabamarayika kugira ngo bakore ibikorwa byinshi biteye isoni.
Bibiliya iburira ko “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe bibi, kandi benshi bazava mu nzira yo gukiranuka. Hazabaho abantu bigira intama kandi ari impyisi mahuma zishaka kubeshya abantu. ”
Umuvugabutumwa w’imyaka 53 yakoze amahano atera inda abagore bagera kuri 20 basengera mu itorero rye arangije ashinja umwuka wera ko ariwo watumye akora ibyo.
Nkuko byatangajwe, umushumba mukuru w’itorero rya “Vineyard Ministry of the Trinity Holy” rifite icyicaro i Enugu, muri Nijeriya, Timothy Ngwu, yemeye ibi avuga ko ibyabaye byatewe n’umwuka wera.
Polisi yagize icyo ivuga kuri uru rubanza yasobanuye ko pasiteri yavugaga ko ari umukristo ndetse ko ibyo yakoze kwari ugukurikiza amabwiriza y’Imana.
Uyu Pasiteri yemeje koijambo ry’Imana ngo “mubyare mwororoke”, ariyo mpamvu yakoze gushaka kw’Imana agatera inda umuntu uwo ari we wese watoranijwe ndetse ko umugore wese akwiriye kubyara,yaba abishaka cyangwa atabishaka.
Iperereza ryakurikiyeho ryagaragaje kandi ko umugore wa pasiteri atishimiye cyane imyitwarire ye maze amushyikiriza abashinzwe umutekano kugira ngo bamuhane.