AmakuruIyobokamana

Pasiteri yanze ituro ry’umukiristu avuga ko ari rito ritahaza Imana

Umupasiteri ukiri muto wo muri Nigeria yanze kwakira ituro ry’umukiristu we ngo kubera ko ari rito cyane ahamya ko akurikine uko ringana ntacyo ryamarira Imana.

Ni ituro ry’ama Naira 30 angana n’amafaranga y’u Rwanda asaga 70 yahawe nyuma yo kubwiriza hanyuma igihe cyo gutura kikagera umukiristu washakaga kuyatura bikarangira ahuye niri sangane.

Uyu mupasiteri yabwirizaga muri gare hanyuma arangije asaba abagenzi guha Imana amaturo.

Umugenzi umwe yatanze amafaranga y’ama Naira akoreshwa muri Nigeria 30, maze uyu mupasiteri ararakara.

Yanze iri turo avuga ko ari rito kandi ashinja uwaritanze gusuzugura Imana.

Yavuze ko yanze iri turo nk’uko Imana yanze ituro rya Esawu muri Bibiliya.

videwo y’uyu mupasiteri yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

Umwe yagize ati: “Ikibazo cyanjye, ni ukubera iki abapasitori bamwe badafite ikindi bakora cyunganira umuhamagaro wabo, bagomba guhabwa amaturo cyangwa icya cumi kugira ngo babeho?.

Undi ati”Niki ama naira 30 yamarira umuntu mukuru muri Nigeriya ubu? Abapasiteri na bo ni abantu, bamwe muri mwe muha abana banyu bato 1000 cy’Amanaira yo kurya saa sita.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger