Pasiteri Mboro yemeje ko yasuye i Kuzimu akica satani
Umupasiteri wo muri Afurika y’Epfo witwa Mboro yavuze ko yageze i Kuzimu akica satani akanatangazwa no kubona abantu babayeho neza cyane hano ku isi bari bari ku rutonde rw’abo satani yari agiye gutwika.
Mboro yamenyekanye mu 2010 ubwo yihanukiriye akitaba telefoni yarangiza akavuga ko ari Yezu/Yesu wari umuhamagaye amumenyesha ko yari i kuzimu amaze kwica sekibi.
Pasiteri Mboro yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook agaragaza ko yacunguye abantu benshi cyane bari bagiye kurimburwa na Satani kuko bari bari ku mpapuro z’imbere mu gitabo cya satani cy’umubabaro.
Uyu mupasiteri wavugishije benshi yavuze ko yaguye mu kantu akimara kurambura icyo gitabo agasangamo amazina y’abanya-politiki bo muri Afurika y’Epfo basanzwe babayeho neza cyane hano ku Isi ariko bakaba bari bagiye kurimburwa na satani nkuko tubikesha ikinyamakuru Zambianobserver.
Yagize ati “Ubwo naringeze i kuzimu, nabonye urutonde rw’amamiliyoni y’abantu bari bategereje kurimburwa na satani. Nanabonye abanya-politiki bakomeye bo muri Afurika y’Epfo.”
Ati “Naguye mu kantu, naratunguwe kubera ko hano ku isi babayeho nk’abamalayika. Ubwo satani yambonaga yagize ubwoba amanika amaboko ye ngo anyice, gusa ntiyari kunshobora nahise muhitana, nabikoze nka Samson wo muri Bibiliya.”
Mu 2010, Pasiteri Mboro yamenyekana ubwo yageraga ikirenge mu cya Semuhanuka wabeshye ko yikoreye umusozi maze na we akabeshya ko Yesu/Yezu yamuhamagaye kuri telefoni igendanwa, ngo Yezu/Yesu yari ahagararanye na Musa na Elijah.
Ibi bintu yatangaje ntibyamuguye neza kuko abakirisitu batandukanye bahise bamusaba gusiba ubwo butumwa kuko ari ikinyoma gikomeye cyane ndetse banasaba umugore we ko yatanga nimero ye bakamusengera kuko ngo ashobora kuba yavangiwe.