Parfine yahishuye icyatumye atandukana na Safi Madiba
Mu minsi ishize nibwo hasakaye inkuru y’itandukana rya Safi Madiba n’uwari umukunzi we Umutesi Parfine, Nyuma yo gutandukana kw’aba bombi havuzwe byinshi gusa noneho Parfine yashyize avuga akamuri ku mutima.
Nyuma yo gitandukana aba bombi bagiye bagaruka cyane mu itangazamakuru, Safi yavugaga ko ikintu nyamukuru cyatumye atandukana na Parfine harimo no kuba uyu mugore utuye mu Busuwisi yari ari kure bigatuma urukundo rwabo rudakomera.
Safi kandi yavugaga ko kubera kubura umwanya no guhugira mu kazi ari bimwe mu byatumaga adahura n’umukunzi we uko bikwiye kuko hari igihe yabaga amushaka ariko kubera akazi ntibahure bigatuma urukundo rwabo rudakomeza kuryoha, bagahitamo gutandukana.
Parfine mu butumwa yanditse ku rubuga rwa Instagram, yagaragaje ko amatage atari yo yatumye atandukana na Safi nk’uko benshi bari babizi. Uyu mugore kandi yanibukije uyu musore ko kuba baba batuye mu gihugu kimwe nabyo bitashingirwaho ngo urukundo rwabo rukomere.
Yagize ati”Intera ntishobora gutuma urukundo rwanyu ruhagarara cyangwa ngo mushwane …Kuba uri kumwe n’uwo ukunda sibyo byubaka urukundo ruhamye, ahubwo byose biterwa n’uburyo buri wese yita ku wundi…. Icyo gihe nibwo hubakwa icyizere ndetse n’umubano wanyu ugakomera birushijeho.”
Muri ubu butumwa ikintu cy’ingenzi Parfine yagaragaje ni uko mu rukundo rwabo, Safi yigize ntibindeba bigatuma uyu mugore ahitamo gukuramo ake karenge.
Kuwa 8 kanama 2017 nibwo inkuru y’itandukana rya Safi na Parfine yasakaye icyo gihe Safi yavugaga ko ntacyo yatangaza agahamya ko agikundana na Parfine, akemeza ko nk’uko umunyamakuru yavugaga ko inkuru yayikuye mu nshuti za hafi zaba bombi n’ubundi yakomeza akabaza izo nshuti cyangwa akabaza Parfine.
Nyuma Safi yarashyize yemera iby’itandukana rye na Parfine gusa agahamya ko adashaka kuvuga byinshi mu bijyanye no kuba baratandukanye ndetse ahakana amakuru yavuzwe y’uko gutandukana kwe na Parfine byaba bayaratewe n’uko yari yaramuhishe ko afite umwana yabyaye hanze.
Safi na Parfine biteguraga gukora ubukweAti”” Ibyo kuba mfite umwana nabyaye ni ibinyoma byambaye ubusa, barabeshya si byo siko bimeze nta mwana mfite, ikindi abantu bagomba kumenya ni uko atari Parfine wabivuze ahubwo ngira ngo ni abandi biyita inshuti za hafi kandi ahubwo ari abanzi ba hafi babivuze, siwe wabivuze ntabwo ari Parfine wabivuze abantu ntibakabyumve nabi.”
Parfine asigaye agaragaza umunezero udasanzwe utera abamukurikira kwibaaza ikibyihishe inyuma kubera uburyo nyuma gutandukana na Safi yagiye agaragaza amafoto yagize ku mazi ari mu byishimo by’ikirenga.
Safi avuga ko nta mukunzi afite ndetse ko atari cyo kintu cya ngombwa, kuri ubu ahugiye mu kwitegura kuziyamamariza kuba umudepite mu matora azaba mu gihe kiri imbere.
Kuri ubu Parfine w’abana babiri ari kurya Isi
https://teradignews.rw/2017/08/14/abo-si-inshuti-za-hafi-ahubwo-ni-abanzi-ba-hafi-safi-madiba/