Papy Faty waguye mu kibuga arashyingurwa uyu munsi
Umurambo wa rutahizamu w’umurundi Papy Faty waguye mu kibuga wagejejwe i Burundi ku wa kane biyanyijwe uyu nyakwigendera ashyingurwa uyu munsi i Bujumbura.
Uyu mukinyi wakiniye amakipe y’i Burundi, mu Rwanda, muri muri Turkiya na Africa y’Epfo yaguye mu kibuga tariki 25 z’ukwezi gushize kwa kane ariko akinira ikipe ya Malanti Chiefs mu bwami bwa eSwatini.
Ku mafoto yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, umurambo wa Papy Faty i Bujumbura wakiriwe n’abo mu murwango we, barimo umwana we w’umukobwa n’umugore we.
Hari kandi bamwe mu bayobozi mu gihugu na Lydia Nsekera wayoboye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi, ubu akaba umugore wa mbere kw’isi uri mu nama y’ubutegtsi ya FIFA.
Papy Faty yatabarutse afite imyaka 28 yari asanzwe agira uburwayi bw’umutima ari nabwo bivugwa ko bwamuhitanye.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi ryatangaje ko umurambo w’umukinnyi Papy Faty uherutse kugwa mu kibuga ari gukina agapfa ryemeje ko wagejejwe i Bujumbura.
Ibinyamakuru by’i Burundi baravuga ko Papy Faty ashyingurwa mu irimbi rya Mpanda i Bujumbura.