Papa Francis yongeye gusaba imbabazi abatuye Isi
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yanditse ibaruwa asaba imbabazi ku byaha abapadiri bo muri leta ya Pennyslavania ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika bakoze bafata abana ku ngufu.
Ibi byaha Papa Francis yasabiye imbabazi, bivugwa ko byakorewe abana barenga igihumbi mu myaka makumyabiri ishize. Asabye imbabazi kandi nyuma y’iminsi mike abantu batandukanye basabiye aba bapadiri ko batabwa muri yombi bakaryozwa ibi byaha bakoze byo gusambanya abana bakiri bato.
Papa Francis yavuze ko atari ngombwa gukomeza guceceka kuri iki cyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina aba bapadiri bakoreye abana babakobwa kubera ko Kiliziya Gatolika yabuze abana bayo.
Iyi baruwa ni yo ya mbere Papa Francis yandikiye abagize Kiliziya Gatolika barenga miliyaridi imwe na miliyoni zirenga magana abiri batuye ku Isi, ibaruwa ivuga kuri ibi byaha by’ihohoterwa aba bana bakorewe n’abapadiri.
Muri iyi baruwa, Papa yagize ati” Ndagira ngo nongere mbamenyeshe akababaro abana bahura nako kubera ubusambanyi bakorewe, abahaye Imana n’abandi bantu biyita ko bakijijwe bangije abana. Nsubiye mu mateka, nta bushake bwigeze buhaba bwo gusaba imbabazi no guhumuriza abana bahohotewe. Nka Kiliziya Gatolika , dusabye imbabazi abagizweho ingaruka n’ibyabaye”.
Yanditse iyi baruwa nyuma y’uko urukiko rw’Ikirenga muri Leta ya Pennsylvania imwe mu zigize Leta zunze Ubumwe za Amerika, rwasohoye raporo y’amapaji agera kuri 900 y’abihayimana ba Kiliziya Gatolika basaga 300 bashinjwa gusambanya no gufata ku ngufu abana barenga 1000 mu myaka igera kuri 70 ishize.
Iyi raporo ivuga ko hari izayibanjirje zagiye zigaragaza abihayimana bafashe abana ku ngufu ariko ngo ni ubwa mbere bigeze kuri iyo ntera.
Igaragaza umupadiiri wafashe ku ngufu umwana akamutera inda nyuma amufasha kuyikuramo kandi aguma mu murimo wo kwigisha ijambo ry’Imana.
Harimo undi mupadiri wiyemereye ko yasambanyije abana b’abahungu 15 harimo uwari ufite imyaka irindwi. Hari undi wasanganywe inkari, imihango n’imisatsi yo hasi y’abakobwa yasambanyirizaga iwe mu rugo.
Iyi raporo ivuga ko nubwo ibyo byaha byabaye, ibyinshi muri byo basanze byarashaje ku buryo inkiko zitabyakira uretse abihayimana babiri bari mu nkiko kuko bo ibyaha byari bitarasaza.
Iyi Raporo yakozwe n’itsinda ry’abantu 23 barimo n’abihayimana ba Kiliziya Gatolika mu gihe cy’imyaka ibiri. Abapadiri 13 banyuze imbere y’iryo tsinda biyemereye ko ibyo bavugwaho babikoze. Iri tsinda nubwo rivuga ko ryasanze abafashwe ku ngufu cyangwa basambanyijwe basaga igihumbi, ngo hari abandi batamenyekanye kubera amakuru adahagije.