Amakuru ashushyeIyobokamana

Papa Francis yatunguranye asoma umubikira ibyishimo biramurenga

Papa Francis yasomye ku itama umubikira kuri uyu wa Gatatu taliki ya 08 Mutarama 2020 ibyishimo biramurenga yitera hejuru.

Ubwo uyu mushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis, yarimo atembera asuhuza abantu mu cyumba ahuriramo n’abantu ibihumbi rimwe mu cyumweru, umwe mu babikira bari mu bantu yamusabye ko yamusoma arabimwemerera gusa mu bisa nk’urwenya amusaba ko atamuruma.

Uyu mubikira yabonye papa yinjiye mu nzu iba yuzuyemo abantu ibihumbi bamutegereje I Vatican,ahita arambura amaboko arasakuza cyane ati “Bacio, Papa!” bisobanura ngo “akabizu papa”,uyu mushumba wa kiliziya gatolika ahita amusubiza ati “oh,ariko ntundume. ndagusoma ariko ugume utuje.Ntundume!”.uyu mugore yahise amusubiza ati “si” bisobanura “yego”.

Papa yahise yegera uyu mugore amusoma ku itama ry’iburyo nkuko bigaragara mu mashusho ya VOA.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku isi yose , uyu mugore yagaragaye ari gusimbukira mu kirere ndetse avuza induru nyuma y’aho papa yari amaze kumusoma ku itama agira ati “Grazie, Papa” (Thank you, Pope) cyangwa se urakoze papa.

Papa Francis akunze kwisanzura ku bantu cyane ndetse mu minsi ishize yahuye n’uruva gusenya ubwo umwe mu bagore yamufataga ikiganza akanga kumurekura, birangira amukubise urushyi aranamwiyaka ku ngufu yarakaye gusa nyuma yaje gusaba imbabazi uyu mugore.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger