AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Papa Francis yashyize Trump na Harris mu gatebo kamwe

Umushumba wa Kiliziya gaturika ku Isi yagiriye inama abakirisitu gaturika bo ku mugabane wa Amerika guhitamo ikibi cyoroheje hanyuma y’ ikindi mu matora ahanganishije  abakandida Perezida bakomeye mu matora y’Amerika  ngo kuko bombibarwanya ubuzima.

Muri aya matora ateganijwe mu kwezi k’ Ugushyingo uyu mwaka Papa Francis yavuze ko kudaha ikaze abimukira bisa nkaho yakomozaga kuri Donald Trump – ari icyaha “gikomeye”, ndetse agereranya n”ubwicanyi” n’ aho Kamala Harris we akaba ahagaze ku bijyanye no gukuramo inda.

Mu kuvuga kuri Politike kudakunze kubaho kuri we, Papa Francis yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatanu ubwo yari arangije uruzinduko rwe rw’iminsi 12 muri Aziya y’amajyepfo ashyira uburasirazuba, ati: “Bombi barwanya ubuzima, yaba uwirukana abimukira, cyangwa yaba uwica impinja.”

Papa Francis ntiyigeze abuza Abagatulika baba muri Amerika kudatora ahubwo yabashishikarije kuzatora adgira ati: “Kudatora ni bibi. Si byiza. Mugomba gutora”Mugomba guhitamo ikibi cyoroheje. Ni nde kibi cyoroheje? Urya mugore, cyangwa urya mugabo? Simbizi. Buri wese, mu mutimanama, agomba gutekereza uko abikora.”

Muri Amerika habarurwa Abanyagatolika bangana na miliyoni 52 mu bakristu gatolika bangana na miliyari 1.4 bose hamwe ku isi. Papa yakunze kunenga mu magambo atyaye arimo gukuramo inda kuko ari ikintu kibujijwe mu nyigisho za Kiliziya.

Papa Francis yagize ati: “Guhatira umwana kuva muri nyababyeyi ya nyina ni ubwicanyi kuko hari ubuzima hariya.”

Umushumba wa Kiliziya gatulika ku Isi  si ubwa mbere avuze amagambo yo kunenga Donald Trump kuko no mu matora yo mu mwaka wa 2016, yavuze ko Trump atari Umukristu  kubera imvugo irwanya abimukira yakoreshaga mu kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida.

Ku wa gatanu, Papa yagize ati: “Kwirukana abimukira, kutabareka ngo batere imbere, kutabareka ngo bagire ubuzima ni ikintu kibi, ni ukugira ubugugu.

Trump yakomeje gusezeranya guhashya abimukira banyuranyije n’amategeko, ndetse vuba aha cyane ku wa gatanu nyuma ya saa sita z’amanywa yavuze ko azirukana abimukira babarirwa muri za miliyoni naramuka yongeye gutorwa.

Harris yasezeranyije kwagura uburenganzira bwo ku rwego rw’igihugu bwo kugera ku gukuramo inda, nyuma yuko mu mwaka wa 2022 urukiko rw’ikirenga ruburijemo umwanzuro w’urubanza ruzwi nka Roe v. Wade wo gukuramo inda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger