AmakuruIyobokamanaPolitiki

Papa Francis yasesekaye i Kinshasa(Amafoto)

Papa Francis yageze muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kuri uyu wa kabiri, 31 Mutarama ari muri Airbus A350 ya ITA Airways.

Iyi ndege yageze i N’djili saa munani n’igice,nyuma y’amasaha 6:50 mu ndege.

Papa yakiriwe ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’intebe Jean-Michel Sama Lukonde na Musenyeri Ettore Balestrero.

Mbere yo kwerekeza i Kinshasa, Umwepiskopi wa Roma yahuye n’abimukira bo muri Congo na Sudani y’Amajyepfo.

Papa kandi yunamiye Abantu 13 bakoraga mu ndege b’abataliyani biciwe i Kindu ku ya 11 Ugushyingo 1961. Uru ni urugendo rwa 40 rw’ivugabutumwa ry’amahoro papa akoze.

Nyuma y’ibirometero 25, Papa arakirwa muri Palais de la Nation na Félix Tshisekedi.

Nyuma y’ibiganiro mu muhezo hagati y’aba bagabo bombi, buri wese aravuga ijambo imbere y’abantu ibihumbi biganjemo abanyamadini, abayobozi ndetse n’inzego z’ububanyi n’amahanga.

Papa Yohani Pawulo wa II niwe mushumba wa Kiliziya Gatolika waherukaga gusura DR Congo ubwo yari ikitwa Zaïre, ubu hashize imyaka hafi 38, icyo gihe yasuye imijyi ya Kinshasa na Lubumbashi.

Abategetsi b’i Kinshasa batangaje ko ejo kuwa gatatu ari umunsi w’ikiruhuko muri uyu murwa mukuru, kugira ngo abakristu Gatolika bitabire ku bwinshi misa izasomwa na Papa kuri aérodrome ya Ndolo.

Mbere y’uko ahaguruka, Papa Francis yasabye amasengesho kubw’uru rugendo rwe.

Papa arasura DR Congo na Sudani y’Epfo, bimwe mu bihugu bya Africa bimaze igihe kinini mu bibazo by’umutekano mucye n’intambara.

Papa Francis azaguma i Kinshasa kugeza kuwa gatanu aho azava yerekeza i Juba mu murwa mukuru wa Sudani y’epfo, aha akazahahurira na mugenzi we Arkepiskopi wa Cantebury ukuriye itorero Anglikani, hamwe n’umukuru w’itorero rya Ecosse/Scotland.

Gusa hari sakwe sakwe zavuzwe mu ruzinduko rwa Papa i Kinshasa.

Bamwe mu bacuruzi bo ku mihanda mu murwa mukuru barasenyewe kugira ngo imihanda ise neza mbere y’uko ahagera. Ibi byarakaje benshi muri bo.

Naho ‘podium’ yubatswe kuri Stade des Martyrs aho azahurira n’urubyiruko kuwa kane yahirimye kubera imvura nyinshi mu ijoro rishyira kuwa mbere, abategetsi bavuga ko yahise isanwa vuba.

Uru ni uruzinduko rwa kabiri rwa Papa Francis muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara nyuma y’urwo yakoze muri Kenya, Uganda na Centrafrique mu 2015, no mu 2019 aho yasuye Mozambique, Madagascar, n’ibirwa bya Maurices.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger