Papa Francis yasabye imbabazi nyuma yo gukubita umugore
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yasabye imbabazi nyuma yaho agiriye uburakari agakubitira umugore mu Ruhame urushyi ku kuboko.
Papa Francis yagize umujinya akubita umugore ikiganza aramwishikuza ubwo yamufataga arimo asuhuza abantu akamukomeza akamubuza gutambuka.
Ibi byabereye mu gitaramo cyo gusoza umwaka no gutangira umwaka mushya wa 2020 ubwo yazaga gutura igitambo cya misa muri kiliziya yitiriwe mutagatifu Petero i Vatican akinjira asuhuza abantu yagera ku mugore akamukurura akamugumana Papa agahindukira yarakaye akamukubita urushyi ku kaboko akamwishikuza.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuva ku wa 01 Mutarama 2020 agaragaza Papa Francis akubita urushyi ukuboko k’uyu mugore n’umujinya mwinshi akamwishikuza byanatumye nyuma asaba imbabazi uyu mugore nk’uko The Guardian dukesha aya makuru ibitangaza.
Umushumba wa kiliziya Gatolika Papa Francis mu ijoro rya Noheli yari yatanze ubutumwa ku bakristu ko bagomba gukundana kuko n’Imana ikunda abantu bose ndetse n’abanyabyaha ruharwa ikabakunda, amagambo y’ihumure yagejeje ku bihumbi by’abantu bari muri iki gitaramo cya Misa ya Noheli cyari cyabereye muri Basilica yitiriwe mutagatifu Petero.
Ibi kandi bibaye nyuma y’uko muri Werurwe umwaka ushize wa 2019 ubwo yari yasuye igihugu cya Maroc hari umuntu wakubiswe n’abashinzwe umutekano ari mu nzira z’imodoka zari zishinzwe umutekano wa Papa Francis.
Papa nyuma yo gukubita uyu mugore, yahindukiye nyuma yemera ko nyuma y’uko amufata akaboko, yananiwe kwihangana agashiduka yamukubise kukaboko. Ibi yabivuze kandi yemera ko nawe acumura nk’ikiremwa muntu.
Yagize ati”Kenshi ku kiremwa kwihangana biranga, niyo mpamvu nanjye byangaragayeho akaba ariyo mpamvu nsabye imbabazi”.