Papa Francis yahawe imodoka ihenze ahita ayiteza cyamunara.
Impano y’imodoka ihenze cyane yo mu bwoko bwa Lamborghini yahawe papa Francis, yahise ayishyira ku isoko, amafaranga azavamo akazakoreshwa ibikorwa bitandukanye by’urukundo.
Nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP, imodoka yo mu bwoko bwa Lamborghini, ihagaze akayabo k’amayero ibihumbi magana abiri (200.000), ni ukuvuga asaga miliyoni 200 uyabariye mu manyarwanda, ni yo yahawe papa Francis, gusa iyi mpano ibona umugabo igasiba undi, papa Francis yahisemo kuyishyira ku isoko kugira ngo ibyazwe mo amafaranga azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’urukundo.
Mu bikorwa biteganywa gukoresha ayo mafaranga, harimo kubaka inzu na kiriziya by’urwibutso ku bakirisitu biciwe i Ninive muri Irak, harimo no gufasha amwe mu mashyirahamwe yo mu Butaliyani arwanya icuruzwa ry’abantu no kurwanya ubwomanzi, ndetse n’imwe mu miryango ikorera muri Afurika yita ku babyeyi n’abana bafite ibibazo.
Si ubwa mbere papa Francis ahabwa impano ihenze akayigurisha, kuko mu mwaka wa 2014 yahawe ipikipiki ihenze n’ikoti bambara bayitwaye ryanditse ho Harley Davidson, na byo ahita abigurisha.
Iyi ni yo pikipiki ihenze yahawe papa Francis ahita ayigurisha./ Ifoto: Internet