Papa Francis yahagaritse ibikorwa bimwe na bimwe bikorerwa i Vatican
Nubwo atariwe perezida wa Vatican ariko umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, hari ibyemezo afata kandi bigakurikizwa hariya i Roma muri Vatican , ubu Francis yamaze guhagarika ubucuruzi bw’itabi i Vatican mu rwego rwo kuba intangarugero mu kurengera ubuzima.
Ubundi Vatican ni umujyi urimo abakirisitu gatorika benshi kuberako aricyo cyicaro gikuru cya Kiliziya gatolika , Papa Francis asanga abahatuye badakwiye gukoresha ibiyobyabwenge nkitabi kandi ari kubutaka butagatifu.
Itangazo ryasohowe kuri uyu wa Kane n’umuvugizi wa Vatican, Greg Burke, yagarutse ku mibare y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) igaragaza ko buri mwaka abarenga miliyoni zirindwi ku isi yose bicwa n’ingaruka zo kunywa itabi, avuga ko Vatican idashobora gukomeza gutanga umusanzu mu kwicisha abantu itabi.
Yagize ati “Impamvu iroroshye cyane, ubutaka butagatifu ntibushobora kugira uruhare mu gikorwa cyangiza ubuzima bw’abantu.”
AFP yanditse ko imisoro yatumye mu Butaliyani itabi rihenda bityo abaturage babasha kugera i Vatican bakaba barigurayo ku biciro biri hasi bamwe bakongera kuricuruza.
Igitabo ‘Avarice’ cyo mu 2015, gikubiyemo inyandiko za Vatican zagizwe ibanga, kigaragaza ko ubutaka butagatifu bwinjiza miliyoni 11 z’amadolari y’inyungu ku mwaka aturutse mu bucuruzi bw’itabi.
Abakozi ba Vatican, abari mu zabukuru n’abandi bashobora kugera i Vatican bashobora kugura itabi nibura amakarito atanu ku kwezi. Papa Francis yemeje ko mu 2018 izahagarika burundu no kugurisha itabi ku bakozi baho, ku buryo abarishaka bazajya barikura ahandi.
Mu 2002 nabwo Papa Yohani Pawulo II, yahagaritse kunywera itabi mu nyubako.
Source: igihe.com