Papa Francis agiyekuyobora isengesho ryo gusabira amahoro Congo na Soudani
Papa Francis, umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi azayobora isengesho ry’amahoro ryo gusabira Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ku itariki ya 23 Ugushyingo 2017 i Roma ku i saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba muri Bazilika ya Mutagatifu Petero umushumba wa Kiliziya Gatolika Ku Isi, Papa Francis azayobora isengesho ryo gusabira amahoro abatuye ibihugu bya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ndetse na Sudani Y’epfo birangwamo ubwicanyi n’intambara z’urudaca.
Abakirisitu gatolika ku Isi yose bahamagariwe gusengera amahoro kuri uriya munsi by’umwihariko bagasabira Sudani y’Epfo na Congo, aho miliyoni z’abaturage zikomeje gushegeshwa n’imvururu za politiki.
Intumwa ya Papa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo , Mgr Luis Mariano Montemayor, ubwo yari muri Katederali yitiriwe Mutagatifu Clement i Kananga muri Nzeri uyu mwaka, yatangaje ko Papa Francis arimo kwibutsa imiryango mpuzamahanga kumenya umukoro wayo mu kurengera inzirakarengane mu gace ka Kasaï yo muri DRC.
Papa Francis yakunze kuvuga cyane kuri Congo, aho muri Kamena yavuze ko imirwano ikwiye guhagarara muri Kasaï kugira ngo abagiraneza bashobore kugoboka abari mu kaga. Yanategetse uhagarariye Vatican mu kanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu gusaba ko imirwano muri Kasaï ihagarara hagatangwa ubutabazi by’umwihariko ku bana.
Imirwano yo muri Kasaï bivugwa ko yatangiye nyuma yo kutavuga rumwe kwa Leta n’umwe mu bayobozi baho witwa Jean-Pierre Mpandi washinze umutwe wa ‘Kamuina Nsapu’, witwara gisirikare muri aka gace aho unashinjwa na Leta guteza umutekano muke.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi ntahwema gusaba ibihugu birimo intambara guhagarika ibikorwa bibi bishingiye kuri politiki , avugako bigwamo abaturage benshi binzirakarengane iri sengesho kandi rije nyuma yaho ahawe impano y’imodoka ihenze cyane yo mu bwoko bwa Lamborghini agahita ayishyira ku isoko, amafaranga azavamo akazakoreshwa mubikorwa bitandukanye by’urukundo.