AmakuruImyidagaduro

Papa Cyangwe wifotoje yambaye ijipo yabaye igitaramo kuri murandasi(Amafoto)

Umuhanzi ugezweho muri iyi minsi Uwiringiyimana Lewis wamenyekanye nka Papa Cyangwe mu njyana ya Hip-hop , akomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga nyuma y’amafoto yasangije abamukurikira yambayre ijipo.

Papa Cyangwe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira yambaye umwambaro w’ijipo , kenshi umenyerewe nk’umwambaro w’abagore .

Nyuma yo kuyishyiraho, abantu batandukanye bakomeje kuyigarukaho, bayibazaho cyane bibaza icyo uyu musore yaba agamije.

Benshi bahamyaga ko ikigenderewe ari ukugira ngo yongere agaruke mu mitwe y’abantu, bikaba ari nk’uburyo bwo kugira ngo nagira indirimbo ashyira hanze, izasange abantu bakimwibuka.

Ibi ni ibyo bakunze kwita agatwiko, ko gutegurira indirimbo, abahanzi hafi ya bose basigaye bakora agashya kugira ngo icyo bashaka gukora gihite kimenyekana Vuba.

Kugeza kuri ubu Papa Cyangwe indirimbo aheruka gushyira hanze, imaze ukwezi konyine ikaba ari iyo yafatanyije na Ish Kevin bari bamaze igihe bavugwaho kurebana ay’ingwe bayita ” Bakalo”, ikaba kuri ubu imaze kurebwa n’ibihumbi 185.

Papa Cyangwe kandi afite Album yise” Live and Die” anaherutse kumurikira abatura Musanze ndetse n’abanyarubavu, akaba yari yifashishije aba raperi barimo Bushali na B-Threy.

Abantu bakaba ariho bari guhera bavuga ko ari nko gutwikira indirimbo ashobora kuba agiye gushyira hanze kuri iyi Album.

Ku kijyanye n’inyambarire y’uyu musore kandi, ntihari abari gutinya kuvuga ko byaba ari bya bindi byateye muri iyi minsi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger