Pakistan yarashe indege ebyiri z’ingabo zirwanira mu kirere z’Ubuhinde,
Umuvugizi w’Ingabo za Pakistan avuga ko indege imwe yaguye ku butaka bwa Pakistan ndetse hafatwa abapilote babiri nyuma yaho Igihugu cya Pakistan gitangarije ko cyarashe indege ebyiri z’ingabo zirwanira mu kirere z’Ubuhinde,
Ibi bibaye mugihe hari umwuka w’intambara itutumba hagati y’ibihugu byombi bipfa urubibi mu karere ka Kashmir.
Kugeza ubu igihugu cy’Ubuhinde ntacyo buratangaza kuri aya makuru, mu gihe Pakistan yo yahakanye amakuru avuga ko hari imwe mu ndege zayo zahanuwe n’Ubuhinde.
Minisiteri y’Itumanaho muri Pakistan yasohoye amashusho agaragaza umuntu upfutse n’ibitambaro mu maso, uvirirana amaraso mu isura, ikemeza ko ari umwe mu bapilote b’Ubuhinde wafashwe mpiri.
Ku wa kabiri Ubuhinde bwagabye ibitero n’indege ku butaka bwa Pakistan mu gace ka Balakot buvuga ko byahitanye umubare munini w’inyeshyamba. Pakistan yo ivuga ko ibyo bitero nta kintu na kimwe byangije ngo nta n’uwabiguyemo.
Ubuhinde na Pakistan byombi bikekwa ko bifite intwaro kirimbuzi, byatangiye intambara bipfa urubibi kuva mu 1947 bikibona ubwigenge byahawe n’Ubwongereza, imvururu zose ziva ku karere ka Kashmir.
Ubuhinde na Pakistan byombi bikekwa ko bifite intwaro kirimbuzi, byatangiye intambara bipfa urubibi kuva mu 1947 bikibona ubwigenge byahawe n’Ubwongereza, imvururu zose ziva ku karere ka Kashmir.