Pakistan: Urukiko rwakatiye Parvez Musharraf wahoze ari Perezida w’iki gihugu igihano cy’urupfu
Urukiko rwa Pakistan rwakatiye igihano cy’urupfu uwahoze ari umuyobozi w’igisirikare akaza no kuba perezida w’iki gihugu, Parvez Musharraf kubera ibyaha byo kugambanira igihugu yahamijwe.
Intandaro y’iki gihano, ni icyemezo yafashe kuwa 3 Ugushyingo 2007, aho yatangaje ibihe bidasanzwe (state of emmergency) mu gihugu urukiko ruvuga ko byari binyuranyije n’itegeko nshinga ry’iki gihugu.
Urukiko rutangaza ko Pervez Musharraf yishe ingingo ya 6 y’Itegeko Nshinga rya Pakistan nk’uko umunyamategeko wa Leta Salman Nadeem yabibwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.
Gutangaza ibihe bidasanzwe mu gihugu, byaje bikurikira icyemezo Musharraf yafashe muri Werurwe 2007 cyo gukuraho Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Iftikhar Muhammad Chaudhry, icyemezo cyaje kunengwa n’Urukiko rw’Ikirenga mu mwanzuro warwo, aho rwavuze ko kitari gikurikije amategeko.
Gushaka gukuraho Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, icyo gihe byakurikiwe n’ imyigaragambyo y’abanyamategeko mu gihugu baza gushyigikirwa n’amashyaka ya politiki n’indi miryango itegamiye kuri Leta muri iki gihugu.
Mubyo Musharraf ashinjwa by’ubugambanyi, hari amakuru yaje gukwirakwira avuga ko hari ikiganiro yagiranye kuri telefoni n’Umunyamabanga wa Leta wa Amerika, Colin Powell, aho Powell yabwiye Musharraf ati, “Urahitamo kuba ku ruhande rwacu cyangwa kuba ku ruhande ruturwanya.”
Musharraf yahisemo gukorana n’Amerika, aca umubano n’Abataliban bo muri Afganistan, afasha Abanyamerika mu rugamba, aho banyuzaga muri Pakistan intwaro zo kujya kurwanisha muri Afganistan, yemerera Abanyamerika gukoresha indege zitagira abapilote mu bice bimwe na bimwe by’ikirere cya Pakistan, abaha n’ubundi bufasha mu by’umutekano.
Musharraf yayoboye ibikorwa bya gisirikari bitandukanye bigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Pakistan, cyane cyane umutwe wa Federally Administered Tribal Areas (FATA).
Mu mwaka wa 2007 yategetse igisirikari kwinjira mu musigiti mu Murwa Mukuru Islamabad, aho Umusilamu w’Umusirikari yarimo atanga amabwiriza yo kugaba ibitero ku bikorwa by’ubucuruzi by’abantu batumviraga amabwiriza ye. Ibikorwa byo kuburizamo itangwa ry’ayo mabwiriza muri uwo musigiti byahitanye abantu basaga 100 nk’uko Al Jazeera ibitangaza.
Musharraf yakomeje kuyobora igisirikari kugeza mu mwaka wa 2007 ubwo yongeraga gutangaza ibihe bisanzwe kubera imyigaragambyo yo kumwamagana yari irimbanyije.
Mu matora yo muri Gashyantare 2008, ishyaka rya Musharraf PML-Q ryatsinzwe amatora, hatsinda Pakistan People’s Party (PPP), nyuma yo kwicwa k’umuyobozi wa PPP Benazir Bhutto, uyu akaba ari umunyepolitiki wari warabaye Minisitiri w’Intebe mu bihe bibiri bitandukanye. Yishwe mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Kuboza 2007.
Muri Kanama 2008, Musharaf yeguye ku mwanya wa Perezida asimburwa n’umupfakazi (ni ukuvuga uwari umugore) wa Bhutto, Asif Ali Zardari.
Muri 2010, Musharraf yashinze ishyaka rishya All Pakistan Muslim League (APML), ariko abaturage ntibaryibonamo kuko ryabonye umwanya umwe mu matora y’Abadepite muri 2013, ntiryabona umwanya n’umwe mu matora yo muri 2018.
Amatora yo muri 2013 yatumye Nawaz Sharif wari warigeze gufungwa na Musharraf agaruka ku butegetsi nka Minisitiri w’Intebe, uyu mu kijya gusa no kwihimura atangiza urugamba rwo gushinja Musharraf ubugambanyi.
Muri 2013 Musharraf yafungiwe iwe mu rugo mu gihe gito, Guverinoma isaba Urukiko rw’Ikirenga kumuburanisha ku byaha by’ubugambanyi, hashyirwaho urugereko rwihariye rwo kumukurikirana.
Muri Werurwe 2019, Musharraf yavuye muri Pakistan ajya i Dubai, nyuma yo gusaba uruhushya Urukiko rw’Ikirenga ngo ajye kwivuza, avuga ko azagaruka mu byumweru bike.
Ntarasubira muri Pakistan kuva ubwo nubwo byagiye bivugwa ko urukiko rwamuhamagaje.
Urubanza rwe rwakomeje kugenda rwigizwa imbere, muri 2019 Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ategeka ko urugereko rwihariye rwashyiriweho kumuburanisha rutangaza umwanzuro warwo yaba ahari ngo yisobanure cyangwa adahari.
Musharraf ni muntu ki?
Musharraf yavukiye muri New Delhi mu 1943, imyaka ine mbere y’uko u Buhinde na Pakistan bitandukana, buri kimwe kikaba igihugu ukwacyo kuko mbere byari igihugu kimwe.
Nyuma gato yo kuvuka kwe, ababyeyi be bavuye muri New Delhi, bajya gutura mu Majyepfo ya Pakistan ahitwa Karachi, ahaje kuba igicumbi cy’amamiliyoni y’abantu bimutse bava mu Majyaruguru y’u Buhinde bakajya gutura mu gihugu gishya cy’Abasilamu.
Musharraf winjiye igisirikari mu mwaka wa 1964, yaje kuzamuka mu nzego kugera ubwo Minisitiri w’Intebe Sharif yamugize Umugaba Mukuru w’Ingabo, ariko nyuma baza gushwana.
Mu Kwakira 1999, imibanire hagati y’abo bombi yabaye mibi, Sharif agerageza kwirukana Musharraf ubwo Musharraf yari mu ruzinduko muri Sri Lanka.
Sharif ntibyamuhiriye kuko Musharraf yageze mu gihugu ategeka igisirikari gufata inzego za Leta zose hanyuma atangaza ibihe bidasanzwe, yigira “umuyobozi nshingwabikorwa” w’igihugu, ategeka ko Sharif afungwa.
Yakomeje kuba umuyobozi nshingwabikorwa w’igihugu hanyuma aza kuba Perezida mu matora yakemanzwe. Yakomeje kuba Perezida kugeza yeguye muri 2008.