AmakuruUmuziki

Pacson yakoze ibisa no gukora mu jisho Riderman

Abaraperi Pacson na Green P bashyize indirimbo hanze kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Kanama 2018, muri iyi ndirimbo Pacson yumvikanamo aririmba amagambo akomeye cyane yibasira Riderman.

Muri iyi ndirimbo, Pacson hari igitero arapamo avuga ko yiteguye gupfa nka wa muzingo wa BIG, ati ni ikibazo cy’umwanya gusa ariko ku izina ry’Imana nzakuvuna ijosi.

Wumvise iyi ndirimbo ukabihuza n’uburyo Pacson yafashwemo mu gitaramo Riderman yakoreye muri Petit Stade ku wa 25 Ukuboza 2017, ubwo yajyaga ku rubyiniro ariko akahakurwa akuruwe nk’ihene, wahita wumva ko Pacson yabwiraga Riderman.

Muri iyi ndirimbo yitwa ‘The Show goes on’, Pacson yumvikanamo aririmba ati:”Ubu ntabyo gupfusha ka dusubire ku mizi aho byatangirye, twari tumeze nk’abavandimwe, twari tumeze nk’abasirikare bari ku rugamba rumwe kumbe ni ya mihari kumbi ni ya mihari, imikemo ndayimenyereye hommy bouncer ntacyo yakora navukiye gutsinda (I’m born champion). Hommy kuraho umwanda, ndi umuniga igihe cyose.”

Aha Pacson yasaga n’ukomoza ku byabaye, Riderman ubwo yari ari mu gitaramo ari ku rubyiniro Pacson yuriye urubyiniro agiye kumushimira umusore ushinzwe umutekano aramuterura ashatse ku byanga umu bouncer ahamukura amuteruye  nk’inkoko cyangwa igisambo cyangwa se umuntu ufite igisasu nkuko Pacson yabitangaje.

”(Riderman) yashoboraga no gusaba uriya ushinzwe umutekano akandekura akaboneraho wenda no guha agaciro icyubahiro narimuhaye.”: Pacson avuga uburyo Riderman yari kubigenza abonye bamukuye ku rubyiniro gutyo.

Nyuma y’amezi 8, ibi bibaye rero Pacson yakoze indirimbo isa na ho igaruka kuri ibi byamubayeho kuko hari na ho aririmba akomoza kuri Noheli (N’iki gitaramo cya Riderman cyabaye kuri Noheli).

Ati:”Ibiryo nkunda cyane nkunda inkoko kuri noheli.” Icyakora Pacson yahise avuga ko iyi ndirimbo nta ho ihuriye ku mubano we na Riderman ariko ku rundi ruhande akanavuga ko aya magambo ashobora guteza urujijo ku bazi ibyabo.

Umva hano indirimbo ya Pacson na Green P

Reba hano uko Pacson yavanwe ku rubyiniro

https://www.youtube.com/watch?v=e9mEBCM3t1g

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger