PAC yasabye ubusobanuro Minisitiri w’Uburezi ntiyitabira ibiganiro byayo
Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC),bategereje abayobozi ba Minisiteri y’Uburezi ngo batange ibisobanuro ku bibazo birebana n’ibigo biyishamikiyeho byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya leta, mubo bari bategereje ntanumwe wigeze ahakandagira.
Abadepite bahamagaye muri Mineduc, babasubiza ko batamenyeshejwe. Ubusanzwe Inteko yandikira Minisitiri w’Intebe nawe akamenyesha Minisiteri itahiwe ko igomba kwitaba. Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, ntiyitabye PAC kuri uyu wa Gatatu
Gahunda yo kumva ibisobanuro by’iyi minisiteri yahise isubikwa ,Bamwe mubadepite, baganiraga hagati yabo wabonaga bumiwe kuko ngo batazi impamvu iyi minisiteri y’Uburezi itigeze yitabira kandi ngo barayitumije.