P-Square bongeye kwiyunga nyuma y’imyaka itanu bahigana
Abavandimwe Peter Okoye na Paul Okoye bahoze bagize itsinda P-Square ryakunzwe mu muziki n’abatari bake, bongeye kwiyunga nyuma y’imyaka itanu barebana ay’ingwe.
Muri 2016 ni bwo izi mpanga zikomoka muri Nigeria zashwanye ziratandukana, nyuma y’imyaka ibarirwa mu icumi basusurutsa abatari bake binyuze mu muziki wabo.
Byavuzwe ko itandukana ryabo ryaturutse ku bwumvikane buke bushingiye ku nshingano z’uwari Manager wabo.
Nyuma yo gutandukana Paul Okoye yakomeje umuziki nka Rudeboy mu gihe umuvandimwe we Peter na we yawukomeje nka Mr P.
Ejo ku wa Gatatu ni bwo aba bagabo bombi bongeye kwiyunga, nyuma y’imyaka itanu yose ntawe uvugisha undi.
Ubwiyunge bw’aba bombi bwahuriranye n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 bamaze bavutse.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana Peter afashe mu ntoki icupa rya champagne ahobera umuvandimwe we Paul.
Aba P-Square biyunze mu gihe mu cyumweru gishize buri umwe yari yongeye gukurikira umuvandimwe we ku rubuga rwa Instagram.
Nyuma yo kwiyunga kuri ubu aba bahanzi bombi bahise batera ikirenge mu cy’umuhanzi Davido, basaba abafana b’icyahoze ari P-Square kubafasha gukusanya amafaranga yo gushyigikira Davido wasabye abafana n’inshuti ze kumugoboka.
Kugeza ubu ibyamamare birimo Patoranking, Teni, Naira Marley bari mu bamaze koherereza Davido amafaranga na ho Diamond Platnumz, Focalistic, Tiwa Savage n’abandi bo aracyategereje igisubizo cyabo.
Davido yasabye abafana be kumugoboka mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko azizihiza ku wa 21 Ugushyingo.