P Fla yeruye avuga igihe yasomeye ku kiyobyabwenge bwa mbere anakomoza ku mubano we n’abaraperi bagenzi be
Umuhanzi w’umuraperi P Fla yavuze ko igihe yanweye ku kiyobyabwenge bwa mbere yari hanze y’igihugu ndetse anavuga uko umubano we n’abaraperi bagenzi be uhagaze nyuma y’aho aviriye muri gereza.
Biroroshye cyane kuvuga umuraperi P Fla ugahita w’umva umuhanzi uzwiho gukoresha ibiyobyabwenge bitandukanye ku buryo yanabifungiwe akamara muri gereza igihe kigera ku mwaka gusa ariko P Fla avuga ko igihe yari muri gereza yahigiye byinshi birimo no kureka ibiyobyabwenge burundu.
P Fla nkuko abitangaza avuga ko ubwo yari muri gereza yakundaga gusoma ibitabo no kuganira n’abo bari bafunganwe ariko bakuze mu gihe urungano rwe yabonaga n’ubundi banwa ibiyobyabwenge. P Fla yavuze ko no muri gereza abafungiwe kunwa ibiyobyabwenge bakomeza kubinwa nubwo baba bafunzwe ku buryo usanga hari abasubijwe mu nkiko bakongererwa ibihano , ibyo byose ni byo byatumaga akunda kuba ari kumwe n’abari mu myaka yo hejuru kugira ngo babimwibagize abicikeho.
P Fla yagiye avugwaho ibiyobyabwenge ndetse rimwe na rimwe ugasanga ari gukora indirimbo zirimo ubushotoranyi bukabije hagati ye n’abahanzi bagenzi be , kuri P Fla ngo asanga ibi aribyo byatumaga umuziki we udatera imbere kuko yahoraga aririmba indirimbo zitanakinwa mu bitangazamakuru bitandukanye kubera n’amagambo agayitse yabaga yuzuye mu ndirimbo ze.
Uyu muraperi wemeza ko agiye kujya akora indirimbo zirimo ubutumwa bw’ubaka umuryango nyarwanda, mu kiganiro yagiranye na KT Radio yeruye avuga ko mu mwaka wa 2002 ubwo yari hanze y’igihugu cy’ u Rwanda aribwo yasomye ku kiyobyabwenge bwa mbere dore ko uyu musore yatembeye amahanga akanagera muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Icyakora abajijwe ku bwoko bw’ikiyobyabwenge yaba yaranweye icyo gihe yavuze ko atibuka ubwoko bwacyo cyane ko hanashize imyaka igera muri 16, gusa ariko icyo yibuka ni uko byari uruvangitiranye rw’ibiyobyabwenge.
Ku bijyanye n’umuziki ndetse n’uburyo abanyemo na bagenzi be babaraperi muri iyi minsi mike amaze avuye muri gereza, P Fla yavuze ko babanye neza kandi ko atazongera kuririmba indirimbo zirimo ubushotoranyi cyangwa ibitutsi kuko we yumva atagishaka no kumva izo yakoze mu minsi yashize . Akomeza avuga ko nta gahunda afite yo kongera gukorana indirimbo n’abaraperi batandukanye nka Fireman, Bull Dog n’abandi kuko asanga barakoranye mu gihe cyashize ahubwo agomba gukorana n’abandi.
Kuva yafungurwa P Fla amaze gukora indirimbo imwe yakoranye n’umuhanzikazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire , impavu P Fla yahisemo Gahongayire n’uko yashakaga gusaba imbabazi nyina kandi yatekereza agasanga Gahongayire ari umuntu wiyubaha kandi ukijijwe uzwi n’abantu benshi.
Iyi ndirimbo bayise “Mama Mwiza” n’indirimbo P Fla yahimbiye nyine kugira ngo amushimire ku buryo adahwema kumuhangayikira kandi ari umuntu w’umugabo kubera amakosa ye, ibintu P Fla avuga ko atazongera ukundi ariko ngo ikirenze byose ni mu rwego rwo kumusaba imbabazi ku byo yakoze byose byanatumye afungwa nyina akajya ahora kuri gereza ya Mageragere umunsi ku wundi agiye kureba uko umuhungu we yaramutse.