AmakuruUmuziki

P Fla yavuze impamvu adashobora gutakaza amafaranga ye akorana indirimbo n’umuhanzi wo hanze-VIDEO

Umuraperi P Fla yavuze ko adashobora gutakaza amafaranga ye akorana indirimbo n’umuhanzi wo hanze kuko anababazwa bikomeye n’agaciro gahabwa abahanzi bo hanze baba baje mu Rwanda muri gahunda zitandukanye.

Hakizimana Amani ukoresha izina rya P Fla yabitangarije mu kiganiro abahanzi n’abanyamakuru bari mu bukangurambaga bwo guteza imbere umuziki wo mu Rwanda binyuze mu cyo bise ‘Rwanda Music First’ bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018.

P Fla yavuze ko ashavuzwa no kubona abahanzi bo hanze bahabwa agaciro karenze haba kuri Radio cyangwa Televiziyo zo mu Rwanda kandi nyamara aho uwo muhanzi akomoka ho batacuranga indirimbo y’umuhanzi wo mu Rwanda kabone niyo wakwishyura.

Ibi byose ngo ni byo bituma P Fla atakoresha amafaranga ye akorana indirimbo n’umuhanzi wo hanze cyane ko banagorana.

P Fla wagizwe ambasaderi w’iki gikorwa yagize ati:” Njyewe ibi bintu nabitekerejeho igihe kirekire cyane. Nagiye nkora na Interview  cyera, hashize nk’imyaka irindwi, umunani. Njye ibi bintu nagiye mbivuga inshuro nyinshi mbigarukaho…..Nakwireba ngasanga ndi njyenyine nkabona ntawe mfite nabibwira.”

Yungamo ati “Nkababazwa n’uko Abahanzi bo hanze baza ugasanga ku kibuga cy’indege abantu bose, abanyamakuru bose, ibintu byacitse. Ariko wowe wajya iwabo (aho uwo muhanzi akomoka) ugasanga nta n’umuntu ushobora kumenya ko wahageze. Ibyo bintu byarandyaga cyane…..Ni urugamba ntashobora kurwana njyenyine . Nkareba ukuntu iwacu abo bahanzi bo hanze , Nairobi, UG cyangwa Nigeria, Cyangwa USA ari guhitinga ku maradio yacu, kumaTv yacu kurusha twebwe abahanzi bo mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati:”Niyo mpamvu njyewe ntashobora no gutakaza amafaranga yanjye ngo ngiye gukora Collabo n’umusani (Umuhanzi) wo hanze kuko nta na kimwe bizatanga. Ibyo byose ni agahinda nari maranye igihe kinini cyane.”

Ubu bukangurambaga bwo guteza umuziki w’ u Rwanda imbere bwaje nyuma y’uko abanyamakuru bagiye mu gitaramo The Ben yari yakoreye muri Uganda bagerayo bagasanga abanyamakuru n’abagande muri rusange batazi abahanzi n’indirimbo zo mu Rwanda.

Babwiwe ko utapfa kumva indirimbo y’umuhanzi w’umunyarwanda kuri Radio cyangwa Televiziyo zo muri Uganda keretse iyo hari uwakoranye n’umuhanzi w’umugande. Ibi byatumye abanyamakuru n’abandi bantu barangajwe imbere na Joel Rutaganda baza bahinduye ingamba mu cyo bise Rwanda Music Firt.

Joel Rutaganda avuga ko kugira ngo umuziki wo mu Rwanda uzarenge imbibi, bisaba ko abanyarwanda babanza bakiyubakira mu gihugu cyabo nk’uko byagenze ku bahanzi bamwe bakunze cyane muri Afurika.

Mu ntangiriro z’ubu bukangurambaga hateguwe ibitaramo 7 bizangeruka ibice bitandukanye by’u Rwanda harimo Rusizi ari naho bizatangirira mu mpera z’iki cyumweru, Nyagatare, Rwamagana, Muhanga, Musanze, Rubavu no mu Mujyi wa Kigali. Bizajya byitabirwa n’abahanzi bakomeye babanyarwanda batandukanye n’abandi bakizamuka bazajya basanga muri izo ntara.

Rusizi kuri uyu wa gatanu ahitwa Cite Bugarama no kuwa gatandatu ahitwa Motel Rubavu hazatamira abahanzi barimo Ama G The Black, Asinah Erra, Safi Madiba, PFLA na Mico The Best. Haziyongeraho kandi abahanzi b’i Rusizi barimo Javanix n’itsinda rya The Mirror. Kwnjira ni amafaranga ibihumbi 2.

Joel Rutaganda uri ku ruhembe rw’ubu bukangurambaga

Reba hano uko P Fla yabivuze

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger