P Fla yashyize hanze ukuri hagati ye na Aline baherutse gutandukana
umuraperi P Fla umaze amezi agera kuri arindwi avuye muri gereza ya Mageragere yakomeje guhamya ko yaciye ukubiri no gukoresha ibiyobyabwenge ndetse anemeza ko afite byinshi byo kwitaho bitamwemerera kongera kubitekereza ukundi.
Uyu muhanzi yatangaje ibi, nyuma y’uko aherutse gutandukana n’uwari umugoire we Umutoni Aline, washinje P Fla kongera kwadukira gukoresha ibiyobyabwenge no kutubahiriza akazi bombi bafatanyirizaga hamwe ko guteza imbere ibikorwa bya muzika hagati yabo.
P Fla na Aline batangiye bemeza iby’urukundo rwabo mu bitangazamakuru ndetse P Fla yigeze kubwira KT Radio ko ubu urukundo barurimo neza ubwo bari bajyanye mu mu kiganiro kandi ngo ntabwo ruzabangamira akazi ko gukorana mu muziki.
Mumpere za 2018, nibwo urukundo rwabo rwatangiye gusharira ndetse mu ntangiriro za 2019 haza kuvugwa amakuru y’uko Aline yaba ari mu rukundo na Jay Polly wari umaze ibyumweru bicye asohotse muri gereza.
Aline na P Fla barangwaga no kugendana haba mu bitaramo ndetse no mu biganiro mu itangazamakuru, ndetse byavugwaga ko banabanaga mu nzu nk’umugabo n’umugore.
Uretse urukundo, aba bombi banavugaga ko bakorana mu muziki nk’abafatanyabikorwa bagamije inyungu, kuko P Fla yavugaga ko Aline ariwe ushinzwe ibikorwa bye bya muzika, naho Aline akavuga ko yamaze gushinga inzu ya muzika (Label) ibarizwamo ibikorwa byose bya P Fla.
Mu minsi ishize, Aline aherutse kubwira itangazamakuru ko atakiri kumwe na P Fla, agaragaza ko yamubuze burundu, kuburyo byanishe akazi bakoranaga.
Muri iki kiganiro, Aline yanagaragaje ko P Fla yongeye gukoresha ibiyobyabwenge ikaba ari nayo mpamvu ituma ameze nk’uwavangiwe mu mutwe akica akazi.
Mu kiganiro kirekire Kigali Today yagiranye na P Fla, yavuze ko ibyo Aline bahoze bakundana yamuvuzeho byamutunguye agaragaza ko Aline yatanguranwe ajya mu itangazamakuru kubera ubwoba bwo gutinya ibizamuvugwaho nyuma.
Tumubajije niba koko yarabuze nk’uko Aline abivuga, P Fla yagize ati “Namwe murabibona ko mbeshyerwa. Ko mumpamagaye ntimuhise mumbona? Bisaba amasegonda macye yo kumpamagara kuri telephone ngo ube umbonye, kuko phone yange ntijya ivaho, n’iyo mvuye mu rugo ntwara charger. Ntabwo nkiri wa muntu uzimya phone ngo unshake umbure ibyo ni ibya cyera naranabyibagiwe”
Uyu muraperi wasubizaga ameze nk’uwarakaye, yavuze ko Aline yagendaga abeshya mu itangazamakuru ko afite inzu itunganya umuziki, akanavuga ko afasha P Fla mu gutunganya umuziki, ariko ngo byose yarabeshyaga nta na kimwe yamufashaga.
P Fla, avuga ko yahisemo gukorana na Aline kuko yamushakagaho kuzamukoresha mu kwamamaza ibihangano bye nk’umukobwa w’ikimero no kumushakira amasoko, ari nabyo byatumye yemera iby’urukundo.
“Jyewe naramubwiye ngo uri umukowa mwiza, ufite igihagararo, ufite abantu muziranye benshi, aho wajya ukomanga bagukingurira tukabona cash. Nta Studio Aline yagiraga, na Label yavugaga ntayo yari afite, nanakubwira ko ntan’inoti ya 500 Aline yigeze ampa cyangwa atanga ku muziki wange. Niba hari n’ifaranga rimwe yantanzeho azabereke inyemezabwishyu”.
Uyu muraperi yavuze ko yajyaga muri Studio agakora umuziki, yarangiza akamuhamagara ngo aze arebe aho bigereye akavuga ko byose yabikorana Aline atanabizi.
“icyo nakoraga, ni ukumubwira ngo ndi Studio ngwino undebe unamenye uko umuziki ukorwa, ariko ntabwo yabaga azi uko nabonye Studio, ntabwo yabaga azi uko nishyuye studio, ntiyabaga anazi ibyo ndimo”.
P Fla wiyise Capital P The Great, avuga ko kenshi yahamagaraga Aline kugirango amutware mu modoka kuko yari ayifite, cyangwa akamuhamagara kugirango azamuhuze n’abantu bakomeye baziranye bashoboraga kuba bamufasha muby’umuziki.
Mu kiganiro Aline aherutse gutanga ku kinyamakuru Isimbi, yavugaga ko P Fla yasubiye kunywa ibiyobyabwenge bikaba ari nabyo bituma atubaha akazi bakoranaga k’umuziki.
P Fla avuga ko bi byamutangaje cyane kubona Aline ariwe ufata iya mbere akajya mu itangazamakuru kumusebya, ari naho ahera avuga ko batigeze bakundana.
At “Ntakubeshya nta rukundo rwigeze ruhaba buriya byari Photoshop. Ubundi iyo ntaza kumuzana ntabwo abantu bari kumenya kuko nashakaga kumubyaza umusaruro. Byose nabikoze ngo akazi nifuzaga ko ankorera kagende neza ahubwo navuga ko namuhaye Promotion. Ibyo yakoze ni bimwe by’aba Slay queens bashaka kuzamukira ku izina ry’umuntu ariko jyewe nta mutima mubi mufitiye.”
Aline yavugaga ko yasinyishije P Fla amasezerano y’umwaka y’imikoranire, nyamara P Fla avuga ko iyo ayo masezerano aba ahari, Aline yari kuyerekana amazimwe agacika.
P Fla wakundaga kwiyita Imana y’I Rwanda, akomeza gushimangira ko ibyo Aline yakoze abantu bakwiye kubireba mu bundi buryo bw’imyitwarire y’umugore utiyubaha kandi utanubaha umuntu bigeze gukundana.
“Iyo aza kuba yarankunze, ntabwo yari kugaragara mu itangazamakuru amvugaho n’ikintu na akimwe. Iyo ukunda umuntu uramwubaha ukanamenya agaciro k’ibyo mwanyuranyemo, n’iyo mwatandukanye uramwubaha. Ntuzumva avuga ku mugabo babanye kimwe n’uko nange utazumva umugore twabyaranye amvuga kuko azi agaciro ampa”.
Tumubajije kucyo avuga ku kuba umuntu bakundanye basigaye bumvikana mu itangazamakuru baterana amagambo, P Fla yagize ati “Biriya bigambo bya Aline birambabaza cyane mu mutima wange kuko ubundi ibintu nka biriya byakagombye kuguma hagati yange na Aline ntabwo byagombaga kujya hanze. Jyewe narabibonye sinanamwandikira sinanamuhamagara ariko byarambabaje bikomeye”
Ku bijyanye no kunywa inzoga ndetse n’itabi bimaze igihe bigaragara mu mashusho ari kuri Youtube, P Fla yemera ko anyway inzoga zemewe kandi akaba yanasinda, ndetse yemera ko anywa n’itabi ricururizwa mu Rwanda ritari ibiyobyabwenge.
Avuga ko abamubonye agaragara nk’uwasinze bitavuze ko yasubiye mu biyobyabwenge, ahubwo ngo abamubazaga bamusanze mu rugo iwe arimo yinywera inzoga kandi ngo nta tegeko rihana umuntu unywera inzoga mu rugo rwe.
Mu bijyanye n’imibereho, uyu muhanzi avuga ko mu mwaka urenga avuye muri Gereza, ngo ntabwo wakumva ngo P Fla yarwanye, yafunzwe, cyangwa yakoze ikindi kibi kandi ibi ngo nibyo byajyaga bimuranga mbere y’uko afungirwa Mageragere.
Avuga ko na nyiri inzu abamo kimwe n’abaturanyi ari abatangabuhamya basobanura ko asigaye ari ku murongo mwiza.
Ngo ubuzima bwe ubu buri ku murongo, akanemeza ko nta kibazo afite kijyanye n’imibereho kuko ajya anabona amafaranga arinaniye agafasha abantu mu gihe ibikorwa bya muzika byagenze neza.
P Fla yatubwiye ko ahugijwe no gutunganya Album ye izaba iriho indirimbo zirenga 13, ndetse ngo ari gushaka ubushobozi ngo ashinge inzu ya muzika ye bwite izaba yitwa Quite Money. Imwe mu mpamvu zo gushing iyi nzu, ngo ni ukugirango izanafashe mushiki we wiga ibya Muzika mu ishuri ryo ku Nyundo.