P FLA ngo abona inzira yaciyemo zakabereye abandi bahanzi urugero
Umuraperi Murerwa Amani, wamamaye cyane mu Rwanda nka P Fla avuga ko inzira yanyuzemo zirimo gufungwa gukoresha ibiyobyabwenge byakabereye isomo bagenzi be barimo Jay Polly, Fireman na Green P ngo kuko bazi neza ko nawe icyo gihe nta nyungu yabikuragamo.
Uyu muraperi kuri ubu wemeza ko yahindutse yagiye avugwaho kenshi gukoresha ibiyobya bwenge ndetse akabifungirwa kenshi P Fla dore ko na mbere yo gufungirwa mu Rwanda, PFla yafungiwe no muri Norvege nyuma aza kuzanwa mu Rwanda n’inzego zishinzwe umutekano, kubera gukoresha ibiyobyabwenge. PFla Yafunguwe mu mpera z’umwaka ushize ubwo yari arangije umwaka umwe w’igifungo.
Nubwo hari abakemanga guhinduka kwe dore ko hari nabavuga ko azasubira inyuma P-Fla we avuga ko kera yahoraga ku mihanda mu birara, ariko ubu ngo yabicitseho “Njyewe narahindutse sinkigira ibintu byinshi, nirirwa nkora ibya muzika ubu ndi gutegura Album.”
P-Fla ngo yababajwe cyane no gufungwa kwa Jay Polly, uretse kuba ari inshuti ngo bari banafitanye indirimbo iri muri Studio., gusa ntiyamushyigikira mu makosa yo gukubita umugore we icyambere ni ukwemerera icyaha akagisabira imbabazi.
Gufungwa kwa hato na hato kw’abaraperi ngo bitanga isura mbi ku njyana yabo kuko ngo bituma hari abayifata nk’iy’abantu bananiranye
Twabibutsa ko muri uyu mwaka wa 2018 umuraperi Fireman ubarizwa mu itsinda rya Tough Gang yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano azira gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse na mugenzi we Green P bivugwa ko byamuzahaje, kugeza ubu we biragoye kuba wamenya aho yaba ari. dorelp nibikorwa bye bya muzika ari bike.