P Fla mushya! yasabye imbabazi abantu bose yari amaze iminsi atuka
Umuraperi P Fla yasabye imbabazi abantu basanzwe bazwi mu myidagaduro hano mu Rwanda nyuma y’uko yagiye yumvikana mu biganiro bitandukanye abatuka.
Ubuhanga bwa P Fla mu njyana ya Hip Hop ntawabushidikanyaho, ahubwo icyo abantu bibaza ni imico ye akenshi akunze kugaragaza, iyo batavuze ko yasinze , aba atukana n’abandi bantu basanzwe bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro hano mu Rwanda cyane cyane umuziki.
Mu kiganiro yagiranye na X Large, yavuze ko kuba yaravugaga abantu ntibibashimishe nta rwango yabaga yabikoranye ahubwo ngo yashakaga gushyushya imyidagaduro no kugira ngo abo bantu bavugwe , nyuma yo kubitekerezaho agasanga bitari bikwiye yasabye imbabazi.
Mu minsi ishize yumvikanye avuga amagambo atari meza kuri Bad Rama uyobora The Mane Music Label amubwira ko atabonye zahabu cyangwa se agaciro Jay Polly na Safi bari bafite muri The Mane maze akabitwaraho nabi kugeza aba bahanzi bavuye muri iyi nzu ireberera inyungu z’abahanzi.
P Fla yavuze ko yasanze bitari bikwiye cyane ko atari kwinjira mu bya The Mane n’abahanzi bayo kandi atahakorera ndetse atari n’inshuti ya Bad Rama, P Fla we ubwe yavuze ko yafashe telefoni agahamagara Bad Rama akamusaba imbabazi akamubwira ko ibyo yavuze bitari bikwiye, Bad Rama na we aratungurwa maze ashyira imodoka ku ruhande kuko yari atwaye , maze baraganira barumvikana.
P Fla kandi yumvikanye atuka Muyoboke Alex wabaye Manager w’abahanzi batandukanye nka Tom Close, Dream Boys , Charly na Nina ndetse akaba ari umwe mu bagiye bafasha abahanzi batandukanye bagakomera . Icyo gihe P Fla yavugaga ko Muyoboke Alex ntacyo afasha abahanzi ahubwo ko bakorana yamara kubona aye akabajugunya akigendera.
Abifashijwemo na mubyara we Luckman Nzeyimana usanzwe ari umunyamakuru, P Fla yasabye imbabazi Muyoboke Alex maze baganira ku bihe bya kera bibuka bemeranya no guhura bagasangira.
Ubwo P Fla yavuganaga na Muyoboke kuri telefoni, Muyoboke yabwiye P Fla ko ari umuhanga ndetse ari mu bantu yubaha biva ku kuba ari we wahirimbaniye injyana ya Hip Hop mu Rwanda ndetse akaba ataracitse intege kugeza nanubu, aramubwira ati “Urabizi ntacyo dupfa, abantu barashaka kuduteranya kandi tuziranye guhera kera, rero ndakubabariye, nanjye niba hari aho nakubabaje umbabarire.”
P Fla yaniseguye ku bandi bahanzi muri rusange yagiye avugaho amagambo atari meza, ndetse anahishura ko burya kuba bataramutumiraga mu bitaramo ari uko imico ye mibi na yo yabigiragamo uruhare bityo ko atarenganya abateguraga ibitaramo.
Hakizimana umurerwa aman wamenyekanye nka P FLA yanahishuye ko burya umuntu bahuye bwa mbere bajya gushinga itsinda rya Tuff Gang ari Bull Dogg, ndetse ko ari we wanatanze igitekerezo cyiri zina.