P-Fla ari mu myiteguro y’igitaramo kigamije kurwanya ibiyobyabwenge
P- Fla umuraperi wemeza ko yahindutse atagikoresha ibiyobyabwenge ari mu myiteguro y’igitaramo cy’ubuntu cyiswe ‘I Bwiza iwacu Festival’ gifite intego yo guhashya ibiyobyabwenge.
Uyu muraperi wagiye afungwa kenshi kubera ibiyobyabwenge, aherutse kuvuga ko inzira yanyuzemo yagakwiye kubera abandi bahanzi urugero , bityo ko akeneye gukoresha impano ye afite mu muziki agira inama urubyiruko yo kwirinda ibiyobyabwenge.
Iriserukiramuco rya ‘I Bwiza iwacu Festival’ ni ku nshuro ya mbere rigiye kuba aho rizatangirira mu mujyi wa Kigali ku Kimisagara ahazwi nko kuri ‘Maison de Jeune’ ku wa 09 Nzeri 2018. urubyiruko rwaho rukazataramirwa n’abahanzi batandukanye barimo P Fla, Eric Mucyo, Phiona Mbabazi, Luc Buntu, n’abandi.
P Fla umwe mu bahanzi batoranyijwe ngo nawe ajye gutanga ubwo butumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko kenshi akunze kuvuga ko igihe kigeze ngo umuziki na wo ukoreshwe nk’intwaro mu guhashya ibidindiza iterambere ry’urubyiruko.