Imyidagaduro

Oprah wahoze ari umugore wa Ndikumana Katauti ari mu mazi abira

Oprah Uwoya wahoze ari umugore wa Nyakwigendera  Ndikumana Katauti akaba  yarashatse undi mugabo w’umuraperi Dogo Janja ntabwo yorohewe n’ibibazo kuko umugore bakoranaga yatawe muri yombi ndetse n’abakozi bamukoreraga mu kabare batangiye kumwaka indishyi z’akababaro nyuma y’igihe gito aka kabare ke gafunzwe.

Oprah ari muy’abagabo kuko atorohewe namba n’ibibazo dore ko nyuma y’urupfu rw’uwahoze ari umugabo we yaje gushaka undi ariko iwabo w’umusore ntibakunde Oprah , ibi binabaye nyuma y’uko mu minsi ishize abakozi bakoraga mu kabare ke bigaragambije ndetse bikanamuviramo kugafunga.

Nyuma y’ifungwa ry’akabare ke Oprah ari mu bibazo

Akabari ka Irene Uwoya kitwa ‘Last Minutes’ gaherereye mu gace kitwa Magomeni i Dar es Salaam. Ikinyamakuru Global Publishers cyatangaje ko Mariam Ismail  wacungaga inyungu z’aka kabari [Manager] yatawe muri yombi nyuma y’uko inzego z’umutekano zasanze bacuruza mu masaha atemewe ndetse banateza urusaku  rukabije mu gace aka kabare gaherereyemo.

Mariam Ismail n’abakozi bashya ba Irene Uwoya bafashwe mu rukerera rwo kuwa Mbere w’iki Cyumweru, abashinzwe umutekano babambitse amapingu ndetse babajyana kuri polisi baryozwa ko batezaga umutekano muke mu masaha ubuyobozi butemerera abacuruza inzoga gukora.

Icyakora Oprah yahakanye yivuye inyuma iby’aya makuru ndetse ngo nta mukozi we n’umwe watawe muri yombi nk’uko byasakajwe mu binyamakuru muri Tanzania.

Nubwo Oprah yahakanye iby’itabwa muri yombi ry’umukozi we, iki kinyamakuru cyagiye kuri polisi ya Kijitonyama gisanga uyu mugore yamaze gukorerwa dosiye ndetse afunzwe.

Irene Uwoya Oprah yamenyekanye cyane ubwo yakinaga Filime mu gihugu cya Tanzaniya , uretse ibyo kandi hano mu Rwanda yamenyekanye ubwo yakoraga ubukwe budasanzwe n’uwari umugabo we Ndikumana Katauti wakiniye Ikipe y’igihugu Amavubi akaba  yaritabye Imana ari umutoza w’ungirije muri Rayon Sports.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger