AmakuruImikino

Olivier Kwizera yirukanwe muri Free State Stars asamirwa hejuru na Bloemfontein Celtic

Umunyezamu Kwizera Olivier wakiniraga ikipe ya Free State Stars yo mu gihugu cya Afurika y’Epfo, yamaze kuyirukanwamo asamirwa hejuru na Bloemfontein Celtic na yo yo muri iki gihugu yifuza kumusinyisha ngo ayikinire.

Olivier usanzwe akinira ikipe y’igihugu Amavubi, yerekeje muri Free State Stars muri Nyakanga 2017 akubutse mu kipe ya Bugesera FC ya hano mu Rwanda.

Uyu musore akigera muri iyi kipe yabanje kwitwara neza, gusa aza kugira imvune yamushubije inyuma bikanarangira ikipe ye imutije muri Mthatha Bucks FC yo mu kiciro cya kabiri.

Amezi atandatu Olivier yamaze muri iyi kipe yamufashije kuzamura urwego rwe, birangira agarutse muri Free State Stars aho yaje no guhabwa umwanya wa mbere n’umutoza Luc Aymael. Olivier Kwizera wari warafatishije yongeye gutakarizwa ikizere ahanini bitewe n’amakosa yagiye akora akanatuma ikipe ye itsindwa imikino ya hato na hato. Ni amakosa ajya gusa n’ikosa yakoreye i Kigali mu mwaka ushize ryatumye Amavubi atsindirwa i Kigali na Cote d’Ivoire.

By’umwihariko ukutiyumvwamo n’umutoza Nikola Kavazović ukomoka muri Serbia byatumye yirukanwa burundu.

Nyuma yo kwirukanwa na Free State Stars yaburaga amezi atandatu ngo asozemo amasezerano, amakuru avuga ko Bloemfontein Celtic yifuza kumusinyisha amasezerano y’umwaka n’igice n’umushahara w’ ibihumbi 3500$ buri kwezi.

Amakuru avuga kandi ko nta gihindutse Olivier ashyira umukono ku masezerano kuri uyu wa 07 Gashyantare, mu rwego rwo kuba umusimbura w’igihe kirekire wa Amour Patrick Tignyemb ugeze mu za bukuru. Uyu munyezamu ukomoka muri Cameroon afite imyaka 35, akaba yaratangiye gukinira iyi kipe muri 2008.

Bloemfontein Celtic ibarizwa mu mujyi wa Bloemfontein, magingo aya ikaba ari iya gatanu ku rutonde rwa shampiyona ya Afurika y’Epfo.

Olivier Kwizera yinjira mu kibuga asimbura mu mukino ikipe ya Free State Stars yari yakinnyemo na Mukura.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger