AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Olivier Kwizera na Kapiteni Haruna ntibari muri 11 b’Amavubi biyambajwe imbere ya Guinea

Mashami Vincent, Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze gushyira hanze abakinnyi 11 aza kubanza mu kibuga ubwo Ikipe y’igihugu Amavubi iraza kuba ihanganye na Syli Nationale ya Guinea, mu mukino w’ijonjora ry’igikombe cya Afurika.

Mu bakinnyi umutoza Mashami yabanje mu kibuga, hagaragaramo impinduka zigera muri enye ugereranyije n’abo yari yabanje ku mukino wa Cote D’Ivoire.

Umwanya w’umuzamu Kwizera Olivier wafashwe na Kimenyi Yves usanzwe akinira ikipe ya APR FC, mu gihe Rutanga Eric wari usanzwe amenyerewe inyuma ibumoso yahaye umwanya Imanishimwe Emmanuel wa APR FC.

Ni mu gihe Jacques Tuyisenge yafashe umwanya wa Haruna Niyonzima.

Undi wabanje mu kibuga atari yabanjemo ku mukino wa Cote d’Ivoire ni Iranzi Jean Claude, uyu akaba yafashe umwanya wari ufitwe na Yannick Mukunzi ugereranyije n’abari babanje mu kibuga Amavubi akina na Cote d’Ivoire.

11 Mashami yiyambaje imbere ya Syli Nationale.

Umuzamu: Kimenyi Yves

Abakina inyuma: Rwatubyaye Abdul, Salomon Nirisarike, Imanishimwe Emmanuel na Omborenga Fitina.

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste, Iranzi Jean Claude na Djihad Bizimana.

Abataha izamu: Jacques Tuyisenge, Hakizimana Muhadjil na Kagere Meddie.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger