AmakuruImyidagaduro

Oliver Mtukudzi uheruka muri Kigali Jazz Junction yitabye Imana

Umunya-Zimbabwe Oliver Mtukudzi wari ufite amateka akomeye mu muziki wa Jazz ndetse akaba yaherukaga gutaramira i Kigali yitabye Imana azize uburwayi.

Ibinyamakuru bitandukanye nka Citizen, Timeslive na IOL ndetse n’ibindi byinshi byo muri Zimbabwe byatangaje ko Mtukudzi yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Mutarama 2019.

Aya makuru ni impamo kuko no mu myirondoro ye banditseko uyu musaza w’imyaka 66 y’amavuko yitabye Imana kuri uyu wa 23 Muatama, yaguye muri Avenues Clinic i Harare aho yari amaze ukwezi arwariye.

Byanemejwe kandi n’inzu yatungarizagamo indirimbo yitwa Gallo Records ariko nta kindi barengejeho.

Abahanzi batandukanye bo muri Afurika bari kwandika ku mbuga nkoranyambaga basabira Nyakwigendera kuruhukira mu mahoro.

Tariki ya 27 Ukwakira umwaka ushize yataramiye i Kigali mu gitaramo ngaruka kwezi cya Jazz Junction. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane ndetse yashimishije abakunzi b’umuziki w’umwimerere n’ubwo yagaragazaga intege nke.

Nyakwigendera Mtukudzi yari  alubumu 66 , akaba yaniteguraga kumurika iya 67. Uretse kururimba, yari rwiyemezamirimo n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu.

Yari ambasaderi wa UNICEF mu gace ka Afurika y’Amajyepfo.

Abantu batandukanye bavuze ku rupfu rwe

https://twitter.com/sautisol/status/1088092231393787905

https://twitter.com/ThisIsAfricaTIA/status/1088079613765603328?ref_src=twsrc%5Etfw%7Ctwcamp%5Etweetembed%7Ctwterm%5E1088079613765603328&ref_url=https%3A%2F%2Fcitizen.co.za%2Fnews%2Fsouth-africa%2Fbreaking-news%2F2069440%2Fzimbabwean-music-legend-oliver-mtukudzi-dies%2F

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger