AmakuruImikino

Ole Gunner Solskjaer utoza Manchester United yahishuye ibanga ryabafashije gusezerera PSG

Ole Gunner Solskjaer, Umunya- Norvège utoza ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’u Bwongereza, yahishuye ko imyitwarire ikipe ya Ajax Amsterdam yagaragaje ikina na Real Madrid ku wa kabiri w’iki cyumweru ari yo yabaremyemo icyizere cyabafashije gusezerera PSG muri UEFA Champions league.

Manchester United yaraye itunguranye, ikatisha itike ya 1/4 cy’irangiza cya UEFA Champions league nyuma yo gusezerera Paris Saint Germain nyamara nta wabitekerezaga. Iyi kipe y’i Manchester yasezereye PSG nyuma yo kuyitsindira ku kibuga cyabo ibitego 3-1.

Ibitego bibiri bya Romelu Lukaku byo mu gice cya mbere cy’umukino ndetse n’icya Marcus Rashford cyo ku munota wa 90 w’umukino, ni byo byafashije Manchester United gusezerera PSG yari yarayitsinze 2-0 mu mukino ubanza.

Ibitangaza Manchester United yaraye ikoze byaje bikurikira ibyabaye mu joro ryo ku wa kabiri ubwo Ajax Amsterdam yo mu Buholandi yasezereraga Real Madrid nyuma yo kujya kuyitsindira ibitego 4-1 muri Espagne.

Ole Gunner Solskjaer utoza ikipe ya Manchester United yemeje ko baremwemo ikizere n’ukuntu ikipe ya Ajax yitwaye imbere ya Real Madrid nyamara nta watekerezaga ko ishobora kuyandagariza i Santiago Bernabeu.

Ati”“Champions league ni ko imera. biriya ni byo ikora. Mu ijoro ryakeye twabonnye ibyabaye Real Madrid ikina na Ajax. Ni byo hano twese twaganiragaho. Birashoboka ko na bo ari byo baganiragaho. Mu mwaka ushize, na bwo twabonye ibyabaye Real Madrid ikina na Juventus, byabaye byegereye cyane ibyari byabaye mu mwaka wabanje PSG ikina na Barcelona[Remontada]. Buri gihe twemera ko kuri iyi kipe byose bishoboka kandi ni byo dukora. Ni ko Manchester United ibayeho.”

Manchester United yiyongereye ku makipe ya FC Porto, Tottenham  Hot spur na Ajax Amsterdam yamaze gukatisha itike ya 1/4 cy’irangiza muri UEFA Champions league. Amakipe ane asigaye agomba kumenyekana ku wa kabiri n’uwa gatatu w’icyumweru gitaha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger