Okoko yahishuye icyihishe inyuma y’isohoka rye muri Gicumbi
Okoko Godefroid wagizwe umutoza mushya wa Espoir nyuma yo gusezera muri Gicumbi FC yahishuye ko yasheshe amasezerano yari afitanye n’iyi kipe nyuma yo guhemukirwa n’abakinnyi be biraye none Gicumbi ikaba ifunitse urutonde rwa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.
Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cy’uburundi yageze muri iyi kipe ibarizwa mu majyaruguru y’igihugu muri Gashyantare umwaka ushize asimbuye umunya Tanzania Baraka Hussein wirukanwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe mu gihe Gicumbi yari iri mu manegeka aho yabanzirizaga ikipe ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 8 yonyine.
Okoko byaramuhiriye Gicumbi FC arayizahura, binatuma itamanuka mu kiciro cya kabiri kuko FC Pepeniere na Kiyovu zayibereye ibitambo, gusa Kiyovu na yo iza gucungurwa n’Isonga yari yazamutse mu kiciro cya mbere nyuma bikarangira ubuyobozi bwayo buyikuye mu marushanwa ya FERWAFA.
Okoko wakoze uko ashoboye ngo Gicumbi itamanuka mu kiciro cya Kabiri umwaka ushize ntiyasekewe n’amahirwe yo gukomeza guhahira muri iyi kipe, kuko yaje kuyivamo muri iyi minsi yerekeza i Rusizi mu kipe ya Espoir nyuma yo kubona ko iby’iyi kipe ntaho byamugeza ari na cyo cyatumye asesa amasezerano yari afitanye na yo.
Uyu mutoza yavuze ko abakinnyi ba Gicumbi bamuhemukiye nyuma yo kuzamura urwego rw’imikinire bikarangira biraye.
Ati “Aba bakinnyi mfite barampemukiye pe, kuko bageze ku rwego rwiza, bababeshya ko babaye ibihangange, bahita binjira mu kajagari. Umukinnyi udafite inararibonye iyo agiye ku rwego rwiza agasubira inyuma, kongera kuzahuka biragora.”
Yakomeje avuga ko yaje muri Gicumbi FC yenda kumanuka, bigatuma abakinnyi bayo bitanga bakanagira ikinyabupfura ariko ngo ubu si ko byari bikimeze, aho harimo benshi batatinyaga kuba bakiri mu muhanda saa ista z’ijoro cyangwa na nyuma yaho, ibyo bikagaragaza ko batazi abo bashaka kuba bo.
Magingo aya Gicumbi ihagaze ku mwanya wa nyuma muri shampiyona n’amanota 11 aho yashoboye gutsinda imikino 3 muri 15 ya shampiyona imaze gukinwa. iyi kipe iheruka kunyagirwa na APR FC ibitego 4-0 ni nayo imaze kwinjizwa ibitego byinshi, aho imaze gutsindwa ibitego 18 byose.