AmakuruImyidagaduro

Oda Paccy yagize icyo avuga ku itangazo rya MINISPOC rihagarika amashusho y’urukozasoni

Nyuma y’iminsi mike minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo isohoye itangazo rikumira uwari we wese ukoresha cyangwa se usakaza amashusho y’urukozasoni , umuhanzikazi Oda Paccy we asanga hari ibikwiye gusobanuka kuko abona abahanzi hari ibyo bakwiye kwambara bitandukanye n’abandi.

Taliki ya 27 Mata 2018 nibwo Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne yamenyesheje Abanyarwanda bose ko amashusho y’urukozasoni n’andi yerekana ibice by’ibanga by’umubiri anyuzwa muri filime, indirimbo, imbuga nkoranyambaga, itangazamakuru cyangwa ubundi buryo bwose anyuranyije n’umuco nyarwanda bityo ko abujijwe. Muri iri tangazo kandi yanaburiye abantu ababwira ko gucuruza cyangwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Ibi Minisitiri akaba yarabitangaje binyuze mu itangazo yashyize hanze.

Iri Tangazo  riburira Abanyarwanda rinabasaba kwitwararika bakajya bashyira hanze amashusho ajyanye n’umuco Nyarwanda rigiye hanze nyuma y’iminsi mike mu Rwanda habaye inkubiri y’amafoto y’abakobwa bambaye ubusa ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram. Imwe mu mafoto yavugishije abantu benshi mu gihugu ni ifoto y’umuhanzikazi Oda Paccy yifotoje yambaye ubusa  ubona nta n’akenda k’imbere yambaye icyakora yakinze ikoma ku gice cy’imbere ku myanya ndangatsina no ku mabere.

Mu kiganiro Sunday Night, Oda Paccy yabajijwe icyo avuga ku itangazo  rya MINISPOC ryamagana abakwirakwiza amashusho y’urukozasoni maze avuga ko atari yaribona ngo arisome neza maze umunyamakuru agerageje kumubwira bimwe mu biri muri iri tangazo Paccy asubiza ko ritumvikana neza kuko umuhanzi aba agomba kwambara imyenda ikurura abantu kugira ngo barebe ibihangano bye.

Yagize ati :” Wenda ntabwo nabonye itangazo ngo ndisome neza menye  abo itangazo rireba neza n’uburyo bigomba kubahirizwa kuko njye numva umuhanzi hari uburyo agomba kwambaramo bitandukanye n’umuntu usanzwe[…….] aba agomba kwambara ibintu bikurura abantu ku buryo birabakurura bakareba amashusho ye. uretse ko nanone kwambara ubusa buri buri ntabwo ari byo gusa aba akwiye kwambara imyenda itagaragaza neza imyanya y’ibanga. numva hagomba kubaho ikinagiro bagasobanurira neza iby’iri tangazo bagaragaza neza ibyemewe n’ibitemewe.”

Minisitiri w’umuco na Siporo abajijwe abarebwa n’iri tangazo dore ko abenshi bumvaga ko rireba abahanzi bakora amashusho y’indirimbo gusa , yavuze ko iri tangazo rireba umuntu wese n’ahantu ahariho hose ashyize ayo mashusho haba mu ndirimbo, itangazamakuru, Instagram, Facebook n’ahandi.

Minisiteri y’umuco na Siporo yashyize hanze iri tangazo nyuma y’uko n’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco yari imaze iminsi itangaje ko batangiye gufatira ingamba abantu basakaza amashuhso y’urukozasoni.

Si mu Rwanda gusa ariko bakomeje kwinubira iby’aya mashusho kuko no mu gihugu cya Tanzaniya Polisi ikorera muri iki gihugu iherutse guta muri yombi umuhanzi Diamond kubera amashusho y’urukozasoni yari yatangaje ndetse Diamond nyuma yo kurekurwa agahita ayavanaho ari nako asaba imbabazi abamukurikira.

Iyi foto ya Odda Paccy yavugishije abantu benshi
Imyambarire ya Paccy akenshi ntivugwaho rumwe
Iri niryo tangazo rya MINISPOC

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger