Oda Paccy ntari kuvuga rumwe n’uwamufotoye amafoto aherutse gukwira yambaye ubusa
Hashize iminsi mike Uzamberumwana Pacifique[Oda Paccy] ashyize hanze ifoto itaravuzweho rumwe kubera ukuntu iteye n’uburyo aba agaragara yikinze ikoma ku gitsina hari ibice bimwe bigaragara.
Nyuma yiyi foto hakurikiyeho inkuru z’urudaca zivuga byinshi bitandukanye ndetse haza kuza inkuru yavugaga ko uyu mukobwa yari afite gahunda yo kwifotoza yambaye ubusa yatandaraje gusa akaza kugirwa inama n’uwamufotoye yo kubireka bakaza gukoresha ikoma.
Mu kiganiro Luqman Mahoro wafotoye Oda Paccy aherutse kugirana na Kigalipost yagaragaje imbogamizi yahuye nazo zirimo no kuba uburyo yashakaga kwifotozamo butari bwiza agahitamo ko bajya inama bukaba bwahinduka, bagakoresha ubundi bwihariye butandukanye n’ubwo bari bateguye.
Abajijwe niba nta mbogamizi yaba yarahuye nazo mu gihe yafataga ariya mafoto yagize ati”Byabayeho bitewe n’uko uburyo bwa mbere Paccy yashakaga ntabwo njye bwari kumfasha, kwari ukwambara nyine ubusa nka kuriya hejuru agakingaho uturabyo, hasi akicara asa nk’utandaraje agashyiramo ikirabyo.”
Yunzemo ati”Hasi aho handi hari ibindi bahashyize,.. nsanze ntacyo byari kumfasha niko gutekereza njye buriya buryo ndagenda nca ririya koma ndarimuha ‘nti byibuza wenda iri ryamfasha, ganira n’uyu mugenzi wawe mwazanye agufashe njye ndaza nje gufotora mwasoje kwitegura’. Hari ukuntu umuntu aba atumva neza context y’uburyo yatangamo message ye mugafatanya kubishyira ku murongo ni ibyo byangoye birangira twanzuye kuriya nyine.”
Gusa Oda Paccy mu kiganiro yatanze kuri KT Radio ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Nzeri 2017, yavuze ko ibyo uyu wamufotoye yatangaje atari byo kuko yari yapanze uburyo agomba kwifotozamo kandi akaba ari bwo yakoresheje.
Oda Paccy avuga ko nta nka yaciye amabere kandi akaba kuri we atumva icyo abantu bita ubusa kuko we mu ifoto yifotoje nta hantu abona harimo yambaye ubusa cyangwa yica umuco kuko nta kintu na kimwe kigaragaza imyanya ye y’ibanga.
Yavuze ko uretse no kuba yari ameze kuriya yari yambaye iyindi myenda[umwenda w’imbere wo hasi ndetse n’isutiye].
Ati” Nahisemo iriya foto kubera ko umuhanzi aba agomba kugira uburyo butandukanye yamamazamo ibikorwa bye, hagomba kubaho impinduka n’ubwo ikintu gishya abantu badashobora guhita bacyakira. Iyi foto wenda ntago ijyanye n’indirimbo cyane gusa buri gihe ntago ibyo umuntu yaririmbye mu ndirimbo aribyo agaragaza , ku ifoto iyitegura.”
Yongeye ati“Ubu se urugero ufite indirimbo ivuga ibintu bijyanye no gushya wakwifotoza ifoto uri mu muriro? Njye ntago nemeranya n’abavuga ko nta kintu nari nambaye kuko imbere ya ririya koma hari harimo imyenda y’imbere.”
Paccy kandi yahakanye yivuye inyuma ibyo kuba hari ubundi buryo yari afite agomba kwifotozamo, akaza kugirwa inama n’uwamufotoye yo gukoresha ikoma akarikinga ku gitsina cye. Aavuga buriya bwagaragaye ari bwo yari yaje kwifotoza afite.
Ku gicamunsi cyo kuwa kane tariki 28 Nzeri 2017, nibwo ifoto ya Oda Paccy yikinze ikoma ku gitsina yagiye hanze, iyi foto yayifotoje mu rwego kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise Order yahuriyemo n’itsinda rya Urban Boys , yatunganijwe na Junior Multi System izajya hanze vuga aha.
Inkuru Bijyanye: Oda Paccy yifotoje yikinze ikoma ku gitsina(Ifoto)
Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS