Oda Paccy agiye gukora ubukwe
Umuhanzikazi Uzamberumwana Pacifique[Oda Paccy] yatangaje ko mu myaka ibiri ir’imbere azaba yamaze gukora ubukwe.
Uyu muhanzikazi yabitangaje mu kiganiro yahaye Magic Fm aho yavuze ko muri 2020 azakora ubukwe byanga bikunze kuko ari umushinga yamaze gutegura akabona igihe nyacyo cyo kuwushyira mu ngiro ari muri uwo mwaka.
Uyu muhanzikazi yahise abazwa niba hari umukunzi afite bazakorana ubwo bukwe maze aseka cyane ahita avuga ko gukora ubukwe bidasaba kuba ufite umukunzi mumaranye igihe kirekire ahubwo icy’ingenzi ari ukwiyumvanamo no guhabwa umugisha n’Imana.
Yabanje akubita agatwenge[…] Ati” Ikingenzi ntago ari ugukundana n’umuntu imyaka myinshi kuko burya kubana n’umuntu biba bigoye, hari igihe uba uzi ko wize imico ye nyuma ukaza gusanga utamuzi kandi mwitwa ngo mwakundanye igihe kinini nyamara ugasanga abakundanye amezi 6 bararwubatse rurakomeye.”
Yunzemo ati”Burya Imana niyo yubakira umuntu rero kuba kugeza ubu nta mukunzi mfite nta mpungenge binteye kuko ku gihe nihaye hasigaye imyaka 2.”
Oda Paccy ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bari gukomozwaho cyane kubera ifoto ye imaze iminsi icaracara yikinze ikoma ku myanya y’ibanga ahandi hose yambaye ubusa, iyi foto yayisohoye ari integuza y’indirimbo ye nshya yahuriyemo na Urba Boyz bise “Order”.
Nyuma y’iyi foto yagiye hanze mu minsi ishize hatangiye kuvugwa byinshi kuri uyu mutegarugori ashinjwa kwambara ubusa no kwica umuco nkana gusa aza kuvuga ko we abona nta muco yishe, ndetse aza no gutangaza ko atari yambaye ubusa kuko atataye umutwe bigeze aho yajya kwambara ubusa ku musozi.
Nyuma y’iyi foto hahise haduka icyiswe #OdaPaccyChallenge ku mbuga nkoranyambaga abantu batandukanye barangajwe imbere n’abasitari barimo Austin, Mc Tino, Nkusi Arthur, Bulldog n’abandi batangira kwifotoza bikinze ikoma nk’uko Paccy yari yabikoze.
Mu kiganiro na Teradig News Oda Paccy yatangaje ko afite indi mishinga myinshi mu minsi iri imbere ndetse akaba ateganya gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo yise Order aherutse gushyirira hanze amafoto ayitegura bigateza impagarara.
Ati”Video y’iyi ndirimbo nasohoye uyu munsi nafatanije na Urban Boyz nise Order arajya hanze mu minsi ya vuba, mfite imishinga myinshi ir’imbere izakurikira uyu w’iyi ndirimbo. Mfite n’indi mishinga myinshi mfite muri Tanzania”.
Icyo Oda Paccy avuga ku kuba benshi bakomeje kwifotoza bamwigana
Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS