Ese Nzamwita De Gaulle nava muri FERWAFA azajya kure y’umupira w’amaguru ?
Kugeza ubu , De Gaulle ari gusoza manda ye muri FERWAFA, abantu benshi bakunze kwibaza niba uyu mugabo azajya kure y’umupira w’amaguru dore ko anawumazemo igihe kitari gito. Mu kiganiro twagiranye De Gaulle yagize icyo abivuga ho .
Nzamwita Vincent De Gaulle uri mu minsi ye yanyuma yo kuyobora FERWAFA ahamya ko nyuma yo kuva muri FERWAFA atazajya kure y’umupira w’amaguru ahubwo ko azakora ibishoboka kugira ngo umupira w’amaguru mu Rwanda utere imbere.
Aganira na Teradignews.rw , De Gaulle yavuze ko afite imishinga myinshi igendanye n’umupira w’amaguru nyuma yo guhererekanya ububasha n’umuntu uzaba yatowe ngo amusimbure kuri uyu mwanya amaranye imyaka 4.
Imwe mu mishinga afite harimo uwo gushyiraho ishuri ry’igisha umupira w’amaguru [Centre] ryujuje ibisabwa byose kandi rifite n’umutoza w’umuhanga .
De Gaulle yagize ati:” Mfite umushinga wo gukora ishuri ry’umupira w’amaguru [Centre] rifite gahunda kandi riyobowe neza cyane kandi byose bifite gahunda, ubu natangiye kuganira n’umutoza wo muri Croatia ufite ibyangombwa byose harimo nibya EUFA , uyu mutoza niwe uzaza kumfasha muri uwo mushinga mu gihe ibintu byose byaba bigenze neza.”
Uretse no kuba akunda umupira w’amaguru akaba agiye no gushyiraho ubu buryo bwo kwigisha umupira , De Gaulle yanadutangarije ko asanga (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène watanze kandidatire ku mwanya wo kuba Perezida wa FERWAFA ariwe wamusimbura . Impamvu bwana Nzamwita asanga (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène ariwe wayobora FERWAFA ntayindi ni uko bakoranye igihe kirekire kandi asanga ariwe wakomereza aho yari ageze.
Aganira na Teradignews.rw , De Gaulle yagize ati:”Nshigikiye umukandida Sekamana kuko twarakoranye igihe kitari gito, ndamuzi bihagije ku buryo yakomereza aho twagejeje, we n’ikipe ye yatanze muri komisiyo barashoboye kandi turabashigikiye.”
Nzamwita usaba Abanyarwanda n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange kujya bihanganira umuntu uba awuyobora kandi bakamuha igihe cyo kubaka ibyateza imbere umupira w’amaguru, yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA muri Mutarama 2014, asimbuye Celestin Ntagungira Abega.
De Gaulle ari gusoza manda ye muri iri shyirahamwe, dore ko amatora y’ugomba kumusimbura ategerejwe kuba muri uku kwezi kwa Werurwe ndetse na kandidatire zikaba zaramaze kwakirwa na Komisiyo y’amatora muri FERWAFA .