Amakuru

Nyungwe: Afunzwe azira guhiga no kwica inyamaswa

Polisi y’u Rwanda yafatanye rushimusi witwa Barushyihana Pontien inyama, impu n’imitwe by’ ifumberi  eshatu n’icyondi yishe muri Pariki ya Nyungwe abiteze imitego mu gice cyaryo cyo mu murenge wa Bweyeye, mu karere ka Rusizi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Nyamuzi  ku wa 22 Mata uyu mwaka.

Yagize ati,”Polisi yabonye amakuru ko hari abantu bica inyamaswa muri iyi Pariki baziteze imitego; hanyuma ifata ingamba zo kubafata no gukumira ko ibyo bikorwa byakongera. Ni muri urwo rwego ku cyumweru yafatanye uriya rushimusi inyama z’izo nyamaswa n’ibindi bizikomokaho imushyikiriza Urwego rw’Igihugu cy’Ubugenzacyaha.”

CIP Gasasira yibukije ko Pariki z’Igihugu n’ibizirimo byose ari umutungo w’Igihugu ugifitiye akamaro n’abagituye bityo asaba buri wese kwirinda kuzangiza cyangwa kwica inyamaswa zirimo ndetse akangurira buri muturarwanda  gutanga amakuru ku gihe igihe cyose abonye umuntu urimo kubikora.

Na none kandi muri Mutarama uyu mwaka Polisi y’u Rwanda yafatanye ba rushimusi batatu inyama, impu n’imitwe by’ifumberi ebyiri bishe muri Pariki ya Nyungwe baziteze imitego, icyo gikorwa ikaba yaragikoze ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda (R D B).

Ingingo ya 416 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000 Frw) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000 Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger