Nyuma y’urugendo mu isanzure Jeff Bezos n’abandi batatu bagarutse ku isi (+Amafoto)
Umunyemari w’Umunyamerika, Jeff Bezos, yakoze urugendo rwe rwa mbere mu isanzure kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021, we n’abandi batatu barimo umuvandimwe we Mark Bezosbari bakoze urugendo rw’amateka kuri we rwerekeza mu isanzure bagarutse ku Isi ntakibazo nakimwe bagiriye mu rugendo n’ubwo hari impungenge nyinshi.
Ni urugendo rwabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021 nk’uko byari biteganyijwe. Iminota icumi n’amasegonda 20 ni cyo gihe byabatwaye ngo babe bageze ku butaka, nyuma yo kugera mu ntera ya kilometero 100 uvuye ku Isi.
Mu 2000 ni bwo Bezos yatangije sosiyete yise Blue Origin ikora ibyogajuru agamije ko yazamufasha gukorera urugendo rw’amateka mu isanzure ndetse akazafasha n’abandi babyifuza kujya bahagera, nk’uko umuntu atega imodoka cyangwa moto akagera aho yifuza.
Ni urugendo rumaze igihe rwigwaho, aho icyogajuru cyiswe New Shepard cyamutwaye n’abandi bantu batatu cyakorewe amasuzuma inshuro 15 nta muntu ukirimo, nticyagira ibibazo kigaragaza. iki cyogajuru kigendera ku muvuduko wa kilometero 3.701 mu isaha.
Iki cyogajuru ubwo cyageraga mu isanzure kure y’isi cyamaze umwanya muto gisa n’igihagaze abakirimo bitegereza uko Isi iba igaragara iyo uyitaruye.
Aba bantu batatu bajyanye na Jeff Bezos mu isanzure ni umuvandimwe we Mark Bezos,Umushakashatsi w’imyaka 82 uri mu bari mu mushinga wiswe “Mercury 13” wateguwe na NASA mu myaka ya 1960, n’umunyeshuri w’imyaka 18 witwa Oliver Daemen.
Uwo munyeshuri yasimbujwe umugenzi wari wishyuye miliyoni zirenga 28$ ngo ajyane nabo wagizwe ibanga, nyuma Blue Origin itangaza ko yahagaritse urugendo kubera ibyo batumvikanyeho.
Jeff Bezos abaye umunyemari wa kabiri ugiye gukorera urugendo rw’ubutembere mu isanzure nyuma y’Umwongereza, Sir Richard Branson, warukoze ku wa 11 Nyakanga 2021; abifashijwemo na sosiyete ye Virgin Galactic yateguye ikanakora icyogajuru cyiswe “VSS Unity” cyamutwaranye n’abandi batanu.
Yanditswe na Vainqueur Mahoro