AmakuruImyidagaduro

Nyuma y’ubusinzi bwamutamarije i Kigali, Jay Polly yataramiye i Huye-AMAFOTO

Nyuma y’iminsi mike avuye muri gereza na nyuma y’igitaramo yakoreye i Kigali kikarangwa n’ubusinzi bukabije kuri Jay Polly na Bull Dogg, Jay Polly yagiye gutaramira abakunzi be batuye i Huye.

Kuri uyu wa gatanu tariki 11 Mutarama Jay Polly yataramiye abakunzi be bari basohokeye mu kabyiniro kari muri Hoteli Credo mu mujyi wa Huye hafi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Kuri gahunda iki gitaramo cyari giteganyijwe gutangira saa tatu z’umugoroba , gusa byageze saa tanu n’iminota 30 abantu bataramenya niba icyo gitaramo kiri bube.

Nyuma y’iminota 15 tuvuganye n’umuyobozi  wako kabyiniro, Badrama umuyobozi wa The Mane wari waherekeje Jay Polly yageze aho igitaramo cyari kigiye kubera aje kureba uko bihagaze maze abantu batangira kugura amatike nibura bafite icyizere ko jay Polly ahari.

Bad rama yongeye yisubirirayo maze abantu bategereza Jay Polly bararambirwa.

Saa cyenda zibura iminota itanu Jay Polly yasesekaye ku rubyiniro maze abari bahari bamwakirana urusaku rwinshi. Jay polly yabasuhuje agira ati ”mumeze mute? Narimbakumbuye!”, yahise ababwira ko baribukeshe.

Umuhanzi Jay polly yahise atangiririra ku ndirimbo ze zakunzwe nka Malayika, Umupfumu uzwi, Akanyarirajisho ariko ageze ku ndirimbo yakoranye n’abandi  bahanzi nk’iyitwa Amaganya ya Tough Gang, Too much na Go with me abantu barushaho kwizihirwa

Jay Polly wafunzwe azira gukubita umugore we akamukura amenyo, ari ku rubyiniro yacishagamo akavuga ko akunda  kandi yubaha abari n’abategarugori.

Bitandukanye n’igitaramo yakoreye i Kigali, Jay Polly yagiye ku rubyiniro ubona ko nta nzoga yasomyeho, Jay Polly yavuze ko impamvu yasomye kuri ka manyinya kakamutamaza mu gitaramo kimwakira yakoreye i Kigali ari uko atari buririmbemo kandi ko hari mu minsi isoza umwaka yagombaga kwishimana n’abandi ko avuye muri gereza.

Bad Rama yari ahari

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger